Umunyarwenya Muco Samson uzwi nka Samu Zuby, wo mu itsinda rya Zuby Comedy, yongeye gutanga kandidatire yo guhatanira umwanya w’umudepite uhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Samu Zuby si ubwa mbere agerageje kwinjira muri politiki. Mu matora yo mu 2024, yari mu rubyiruko rwari rwemerewe guhatanira imyanya ibiri y’abadepite bahagararira urubyiruko. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yari yashyize izina rye ku rutonde rw’abakandida 31 bujuje ibisabwa.
Nubwo icyo gihe atabashije kubona umwanya mu Nteko, ubu yongeye kugerageza amahirwe, agaragaza ko agishaka kugira uruhare mu guhagararira no kuvuganira urubyiruko.
Samu kandi akomeje ibikorwa bye mu myidagaduro, aho azwi cyane nk’umunyarwenya ndetse akaba akorera mu itsinda rya Zuby Comedy. Mu 2026, hatangajwe ko yatangiye no kwigisha mu rwego rwo gusangiza abandi ubumenyi bwe.
Kugeza ubu, amakuru ku bandi bakandida bazahatana na Samu Zuby muri aya matora ndetse n’ibisobanuro birambuye kuri gahunda ye yo kwiyamamaza ntibiratangazwa.
KWIHANGANA Emmannuel/Radio Salus
KINYARWANDA
ENGLISH
FRANCAIS
Ibitekerezo (0)
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!