Abba Marcus Mayanja, imfura y’umuhanzi w’Umunya-Uganda Jose Chameleone, yatawe muri yombi na Polisi ya Edina muri Minnesota, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 14 Kanama 2026.
Uyu musore w’imyaka 20 akurikiranyweho icyaha cya domestic assault, cyo mu rwego rw’ibyaha bito (misdemeanor), aho ashinjwa gukora igikorwa cyashoboraga gutuma uwo bireba atinya gukomeretswa cyangwa kwicwa. Amakuru yo gufungwa agaragaza ko ingwate yashyizweho ari $10,000.
Itabwa muri yombi rye ryabaye nyuma y’amasaha make atangaje kuri Instagram ko yatandukanye n’umukunzi we Angel, utwite inda y’imfura yabo. Abba yamushinjaga kumuca inyuma ndetse anandika ubutumwa busa n’ubusobanura ko hari ibyo yabonaga nk’ubushotoranyi mu mubano wabo.
Hari kandi ibirego Angel yari yarigeze gutanga mu buryo bwa rubanda muri Gicurasi, aho yavugaga ko Abba yamukubise mu gihe yari atwite. Icyo gihe Abba yahakanye ibyo birego, avuga ko ibyo yavugwagaho atari ukuri.
Nyuma y’itabwa muri yombi, Angel yongeye kuvuga ko yaba yarakubiswe inshuro nyinshi mu gihe atwite, ndetse avuga ko adashaka ko abantu bamusaba kubabarira Abba. Icyakora, ntibiramenyekana niba ibyo birego bya mbere ari byo bifitanye isano n’icyaha cyatumye afungwa ku wa 14 Kanama, kuko amakuru ya polisi atagaragaza uwo bivugwa ko yakubiswe.
Abba Marcus ategerejwe imbere y’urukiko rwa Minnesota, kandi kugeza ubu ibyo ashinjwa ntibirahamywa n’urukiko; akomeza gufatwa nk’umwere kugeza igihe yaba ahamijwe icyaha.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
KINYARWANDA
ENGLISH
FRANCAIS
Ibitekerezo (0)
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!