Umunyamideli akaba n’umushoramari ukomeye muri Uganda, Zari Hassan, yagiriye abantu inama yo kudashukwa n’ubuzima bw’akataraboneka babona ku mbuga nkoranyambaga.
Zari yavuze ko abantu benshi bakunze kubona ubuzima bwiza bwerekwa kuri internet, ariko ko batagomba kubufata nk’ikigereranyo cy’ubuzima busanzwe cyangwa ngo bibatere gukora ibirenze ubushobozi bwabo.
Yagize ati: “Wowe nk’umuntu ushishimishwa n’ubuzima, ugitwaye gukora cyane ngo ubugerereho?”
Uyu munyamideli yasabye abantu kutagerageza kwihutira kugera ku buzima bw’akataraboneka, ahubwo bakubaka ubuzima bwabo buhoro buhoro kandi bakamenya ubushobozi bafite.
Zari kandi yashimangiye ko atari buri muntu ugomba kuba rwiyemezamirimo kugira ngo agere ku ntego ze. Yavuze ko umuntu ashobora kubigeraho anyuze mu mwuga uwo ari wo wose, igihe cyose awukorana umuhate.
Inama ya Zari ije mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje gutuma abantu benshi bagereranya ubuzima bwabo n’ubw’abandi, bitewe n’amafoto n’amashusho y’ubuzima bw’akataraboneka ashyirwa kuri internet.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
KINYARWANDA
ENGLISH
FRANCAIS
Ibitekerezo (0)
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!