Ikipe y'ingabo z'igihugu, Apr FC yemeje ko yabonye umutoza mushya wongerera imbaraga abakinnyi.
Ibinyujije kumbugankoranyambaga zayo nka X ndetse na Instagram mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 17 Kanama 2026, Apr fc yatangaje ko yungutse umutoza wongerera imbaraga abakinnyi Fouzil Mohamed ukomoka muri Morocco.
Uyu mugabo yatoje mubihugu bitandukanye k'umugabane w'Afurika, Asia ndetse n'Uburayi, aho yatoje iwabo muri Morocco, Leta z'unze ubumwe z'Abarabu, Arabia saudite, Ubufaransa, Ububirigi ndetse na Gabon.
Mohamed agizwe umutoza mushya wongerera imbaraga abakinnyi muri Apr FC mugihe ikomeje kugaragaza umusaruro muke abenshi bahurizaho ko ahanini uterwa n'imitoreze yiyi kipe.
Apr FC ikomeje kwitegura igaruka rya shampiyona y' icyiciro cya mbere mu Rwanda Bk pro league ndetse n'imikino ya CAF champions league.
MUCYO Thierry/Radio Salus
KINYARWANDA
ENGLISH
FRANCAIS
Ibitekerezo (0)
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!