Tessy yasabye imbabazi abafana ba Rayon Sports

Tessy yasabye imbabazi abafana ba Rayon Sports

Umunyamakurukazi Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy yasabye imbabazi abafana ba Rayon Sports ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, nyuma y’amagambo aherutse kuvuga yakurikiwe n’impaka zikomeye.

Ibi byabaye mu kiganiro Tessy yagiranye n’umunyamakuru Cynthia Naissa, cyanyuze ku muyoboro wa YouTube wa This and That. Muri icyo kiganiro, Tessy yumvikanye avuga ko abafana ba Rayon Sports atari abantu b’abasirimu, amagambo yakuruye uburakari mu bakunzi b’iyi kipe.

Nyuma y’ayo magambo, bamwe mu bafana ba Rayon Sports bagaragaje kutishimira ibyo yavuze, bamwe bamusaba gusaba imbabazi ndetse bavuga ko adakwiye gukomeza ibyo birego atabanje gusobanura neza icyo yari agamije.

Mu gihe iki kibazo cyakomeje kuvugwa cyane, Tessy yaje gusaba imbabazi, asobanura ko ibyo yavuze atari bigamije kwibasira cyangwa gutesha agaciro Rayon Sports, abafana bayo, abakinnyi, ubuyobozi ndetse n’abaterankunga b’iyi kipe.

Tessy yavuze ko amagambo ye yari mu rwego rwo kuganira no gusangira ibitekerezo, nta mugambi wo guteza urwango cyangwa gutesha agaciro abafana ba Rayon Sports yari afite.

Yongeye gushimangira ko yubaha Rayon Sports, abafana bayo ndetse n’abaterankunga bayo, anavuga ko yicuza umwuka mubi n’ubwumvikane buke amagambo ye ashobora kuba yarateje.

Ubusabe bw’imbabazi bwa Tessy bwaje mu gihe amagambo ye yari amaze gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane mu bakunzi ba Rayon Sports.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!