Abasore b’ibyamamare bambariye M. Iréné mu bukwe bwe na Nishimwe Liliane

Abasore b’ibyamamare bambariye M. Iréné mu bukwe bwe na Nishimwe Liliane

Umunyamakuru akaba n’umujyanama w’abahanzi, Murindahabi Iréné, uzwi cyane nka M. Iréné, yakoze ubukwe na Nishimwe Liliane, nyuma y’igihe bari bamaze mu rukundo ndetse bakaza gufata icyemezo cyo kubana nk’umugabo n’umugore.

Ubukwe bwabo bwabaye kuri uyu wa 15 Kanama 2026, bubera muri Intare Arena ku Gisozi, ahahuriye inshuti, imiryango ndetse n’abantu batandukanye bo mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda.

Uyu muhango wabimburiwe no gusaba no gukwa, hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana, mbere y’uko abashyitsi bakirwa bagafatanya n’aba bombi kwizihiza uyu munsi udasanzwe.

Muri uyu muhango, M. Iréné yari akikijwe n’abasore b’ibyamamare bagize itsinda ry’abamwambariye, barimo Philpeter, Sam Zuby, Kimenyi Tito, Rocky Kimomo, Junior Rumaga, Chriss Eazy, Mc Nario, Rugaju Reagan na Mahoro Nasri, ndetse n’abandi.

Aba basore bagaragaye bambaye imyambaro ijyanye n’umuhango, bari kumwe n’umukwe mu bihe bitandukanye by’ubukwe, banamugaragariza ubucuti n’ubufatanye kuri uyu munsi ukomeye mu buzima bwe.

Usibye abamwambariye, ubukwe bwa M. Iréné na Nishimwe Liliane bwitabiriwe n’abandi bantu benshi bazwi mu myidagaduro nyarwanda, barimo Edouard Bamporiki, Mariya Yohana, Inkindi Aisha, Cyusa, Fally Merci na Rufonsina, ndetse n’abandi batandukanye.

Urukundo rwa M. Iréné na Nishimwe Liliane rwamenyekanye cyane mu 2026, ubwo M. Iréné yagaragazaga ko yambitse impeta umukunzi we mu Bubiligi. Nyuma yaho, batangaje gahunda yo gukora ubukwe ku wa 15 Kanama 2026, ari nawo munsi wabereyeho ibirori byabo.

Uyu munsi waranzwe n’ibyishimo, ubwiza n’akanyamuneza, aho inshuti n’abavandimwe bifatanyije na M. Iréné na Liliane mu gutangira urugendo rushya rw’ubuzima bwabo nk’umuryango.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!