Stade Amahoro iherereye i Remera mu mujyi wa Kigali, igiye gukorerwa andi mavugurura agamije kuyongerera ubushobozi, cyane cyane mu bijyanye no kwakira ibitaramo binini n’ibindi bikorwa bikomeye.
Stade Amahoro iheruka kuvugururwa mu mushinga watwaye hafi miliyoni 160 z’amadolari ya Amerika, nyuma y’aho yafunzwe ku mugaragaro ku wa 1 Nyakanga 2024 mu muhango wayobowe na Perezida Paul Kagame, Perezida wa CAF Dr. Patrice Motsepe n’abandi bayobozi.
Kuri ubu hateganywa ingengo y’imari nshya ingana na miliyari 90.7 z’amafaranga y’u Rwanda, izifashishwa mu guteza imbere no kunoza ibikorwa remezo bya stade.
Muri gahunda y’amavugurura harimo kwagura insakazamashusho ziri muri stade kugira ngo zibe nini kandi abantu bicaye ahantu hatandukanye babashe kubona neza amashusho n’ubutumwa butambutswa.
Hateganywa kandi kunoza imyanya y’icyubahiro, hashyirwamo televiziyo zizafasha abayicayemo gukurikirana neza ibibera mu kibuga, ndetse no kunoza igisenge kugira ngo abari muri iyo myanya batagerwaho n’imvura.
Ikindi kizitabwaho ni amajwi, aho hateganywa gukemura ikibazo cy’uko rimwe na rimwe abari muri stade batumva neza ibivugirwa mu byuma by’amajwi.
Aya mavugurura agamije gutuma Stade Amahoro irushaho kuba ahantu hakwiye kwakira imikino mpuzamahanga ndetse n’ibitaramo binini, mu gihe harindwa ikibuga gikinirwaho.
KWIHANGANA Emmanuel / Radio Salus
KINYARWANDA
ENGLISH
FRANCAIS
Ibitekerezo (0)
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!