Kimenyi Yves na Muyango Claudine batangiye kuburana gatanya

Kimenyi Yves na Muyango Claudine batangiye kuburana gatanya

Kimenyi Yves na Muyango Claudine bitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, aho batangiye kuburana ku bijyanye no gutandukana kwabo byemewe n’amategeko Kuri uyu wa 14 Kanama 2026.

Amakuru avuga ko iburanisha ryabaye mu muhezo, ndetse rikaba ryamaze igihe gito. Ibi bivuze ko ibikubiye mu biganiro byabereye imbere y’urukiko bitatangajwe ku mugaragaro.

Kimenyi Yves na Muyango Claudine basezeranye imbere y’amategeko ku wa 4 Mutarama 2024 mu Murenge wa Nyarugenge. Mbere yaho bari bamaze imyaka myinshi bari mu rukundo, ndetse bafitanye umwana umwe Kimenyi Miguel.

Gutangira kuburana gatanya bibaye nyuma y’igihe umubano w’aba bombi umaze kuvugwaho byinshi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru.

Mu ntangiriro za Gashyantare 2026, Kimenyi yari yavuze ko ibintu mu rugo rwe bimeze neza, nubwo hari ibibazo byinshi abantu bamubazaga ku mubano we na Muyango.

Kugeza ubu, ibindi bisobanuro birambuye ku mpamvu zatumye aba bombi bageza ikibazo cyabo mu rukiko ndetse n’umwanzuro w’urukiko ntibiratangazwa ku mugaragaro.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!