Umuryango YB Foundation ugiye utegura igitaramo cyiswe “YB’S Day”, kigamije kwizihiza ubuzima n’umurage w’umuhanzi Yvan Buravan, ndetse no kwibuka ibikorwa n’indangagaciro yasize.
Iki gitaramo kizaba ku wa 17 Kanama 2026, kuri Atelier Du Vin, aho abazacyitabira bazahabwa umwanya wo kongera kwishimira umuziki wa Yvan Buravan, ibikorwa bye n’ubutumwa yakundaga kugeza ku bakunzi be. Abategura bavuga ko ari umunsi wo kwizihiza ubuzima bwe aho kwibanda gusa ku rupfu rwe.
Yvan Buravan yitabye Imana afite imyaka 27, nyuma yo kurwara kanseri y’urwagashya. Yavutse ku wa 27 Mata 1995, aza kuba umwe mu bahanzi bato bakomeye u Rwanda rwagize, cyane cyane binyuze mu ndirimbo z’urukundo, umuco, ubumwe n’ubutumwa bwiza.
Mu rugendo rwe rwa muzika, Buravan yakoze indirimbo zakunzwe cyane zirimo “Malaika”, “Garagaza”, “Twaje”, “Big Time”, “Inkuru”, “Ndagukunda” n’izindi. Album ye Twaje yasohotse mu 2021, mu gihe The Love Lab yari yarasohotse mu 2018
Umurage we kandi ntiwagarukiye kuri muzika. Yvan yari azwiho kugira uruhare mu bikorwa by’urukundo no gukangurira urubyiruko gukunda umuco nyarwanda. YB Foundation yakomeje ibikorwa byo kubungabunga umurage we, birimo gahunda zo guteza imbere umuco n’umuziki ndetse no gukangurira abantu kwirinda no kumenya kanseri.
“YB’S Day” rero izaba umwanya wo kongera kwibuka umuhanzi wasize amateka mu muziki nyarwanda, ariko cyane cyane kwizihiza indangagaciro n’ibikorwa byiza yasize.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
KINYARWANDA
ENGLISH
FRANCAIS
Ibitekerezo (0)
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!