LIVE
97.0 FM
Aug 14, 2026 02:10 PM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 14, 2026 02:10 PM
LIVE

"Buriya Muri Congo twarahahombeye cyane"-Igihombo coach Gael na Bruce Melodie bahuye nacyo

"Buriya Muri Congo twarahahombeye cyane"-Igihombo coach Gael na Bruce Melodie bahuye nacyo

Umushoramari mu muziki akaba n'umujyanama wa Bruce Melodie, Gael Karomba uzwi nka "coach Gael" yahishuye igihombo bagiriye mu gukorana n'umuhanzi wo muri Congo.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na The choice live, aho yari yatumiwe kuri Televiziyo ya ISIBO ubwo yabazwaga niba nta bihombo bikakaye yigeze agira nyuma yo gukorana na Bruce Melodie.

Mugusubiza yahise yitsa kucyo bahuriye nacyo muri Congo maze avuga uburyo indirimbo Bruce Melodie yakoranye na Inoss-B wo muri iki gihugu yabateye igihombo.

Yagize ati: "Buriya muri Congo twarahahombeye cyane kubera ko ni abantu b'abanebwe, Indirimbo"A laise" twakoranye na inoss-B twayifatiye amashusho iminsi irindwi kandi twari kuyafata umunsi umwe gusa. Indirimbo igeze igihe cyo gusohoka Congo yahise igirana ibibazo n'U Rwanda"

Coach Gael yavuze igisubizo Inoss-B yamuhaye ubwo yamubwiraga ibyo kwamamaza iyi ndirimbo. Ati:

"Ubwo twamubwiraga ngo yamamaze iyi ndirimbo mu gihugu cyabo yaratubwiye ngo 'Ndabakunda pee! Murabizi, ariko nibeshye nkamamaza iyi ndirimbo n'inzu yange bayitwika cyangwa bakandasa' ".

Ibi Coach Gael avuga ko byabateye igihombo gikomeye we na Bruce Melodie kuko inyungu bari biteguye muri iyi ndirimbo bitagenze neza ahubwo ari igihombo gusa. Ni indirimbo imaze imyaka 3 isohotse ikaba yararebwe n'abarenga miliyoni 3 ku rubuga rwa YouTube.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.