Lionel Messi yanditse ubutumwa bukomeye bwuje agahinda n’urukundo, yibuka se ndetse agaragaza uburyo urupfu rwe rwamushenguye umutima.
Messi yavuze ko kugeza ubu atarashobora kwemera ko se yitabye Imana, ndetse ko bimugora gutekereza ko atazongera kumubona cyangwa ngo baganire nk’uko babikoraga.
Uyu mukinnyi yavuze ko yari azi ko se yari amaze igihe ababaye kandi ko wenda urupfu rwe rwari rumuruhukije, ariko akavuga ko yagiye hakiri kare kuko bari bagifite byinshi byo kwishimirana.
Messi yibutse cyane urugendo rwa ruhago rwe, avuga ko se yamushyigikiye kuva akiri muto. Yamujyanaga mu myitozo akimara kuva ku kazi, mu gihe hari n’igihe nyina yamujyanaga kubera ko se yabaga ari ku kazi.
Yavuze kandi ko se atigeze abura umukino we, ndetse ko yamurebaga afite amarangamutima menshi, nubwo atari umuntu wamuhaga amashimwe menshi.
Messi yanagarutse ku gikombe cy’Isi, avuga ko se yamusabaga gukina irushanwa rye rya nyuma. Yavuze ko yifuzaga kugera ku mukino wa nyuma kugira ngo se abone umukino, ariko uburwayi bwatumye bitabaho.
Messi yavuze ko se yari umubyeyi, inshuti ndetse n’umuntu wamufashaga mu rugendo rwe rwa ruhago, kandi ko nubwo bagiraga ibyo batumvikanaho, kenshi ibyo se yamubwiraga byaje kuba ukuri.
Mu butumwa bwe, Messi yavuze ko azakomeza kumukumbura, ariko ko se azahora amubamo, cyane cyane mu buryo azarera abana be.
Yasoje agira ati: “Ndagukunda, papa. Ruhukira mu mahoro kandi ukomeze kuturinda uri hejuru, nk’uko wabikoraga hano.”
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.