LIVE
97.0 FM
Aug 14, 2026 12:35 PM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 14, 2026 12:35 PM
LIVE

Irenge Christian yasubije muramukazi we Nkusi Queen ukomeje kwibasira urugo rwe

Irenge Christian yasubije muramukazi we Nkusi Queen ukomeje kwibasira urugo rwe

Irenge Christian, umugabo wa Lynda Priya, yagize icyo avuga ku magambo aherutse gutangazwa na muramukazi we, aho yagarutse ku buryo Lynda Priya akunda kugaragara mu mashusho ya Prank akorera umugabo we.

Uyu muramukazi wa Christian yari aherutse kunenga aya mashusho, aho Lynda agaragara akorera umugabo we ibikorwa birimo kumukubita, kumumenaho amazi n’ibindi. Yavuze ko bene ibi bikorwa bishobora gutuma umugabo agaragara nk’udahawe agaciro imbere y’umuryango ndetse no muri sosiyete.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Christian yavuze ko icyatumye afata umwanzuro wo kugira icyo avuga ari uko yumvaga muramukazi we yararenze umurongo.

Christian yasabye abantu gutandukanya ibyo babona mu mashusho ya Prank n’ubuzima bwabo bwite, avuga ko ibyo bikorwa bigomba kurebwa mu rwego rw’imyidagaduro, aho kubifata nk’uko ubuzima bwabo bwa buri munsi bumeze.

Ibi bikomeje gutuma umubano w’aba bantu ukurikiranwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’amagambo atandukanye amaze iminsi avugwa hagati yabo.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.