Umuhanzi King James yatangaje ko agiye gutaramira mu Budage, aho azakorera igitaramo mu mujyi wa Bremen, mu rwego rwo gukomeza kwizihiza imyaka 20 amaze mu ruganda rwa muzika.
Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 29 Kanama 2026, kikaba ari kimwe mu bikorwa biri mu kwizihiza imyaka ibiri y’imyaka 20 King James amaze akora umuziki.
King James amaze imyaka myinshi ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, aho yagiye yigarurira imitima y’abakunzi b’indirimbo z’urukundo n’izindi ndirimbo zitandukanye.
Mbere yo kujya mu Budage, uyu muhanzi yari amaze gukorera ibitaramo bibiri bikomeye i Kigali ku wa 1 n’iya 2 Kanama 2026, na byo byari bigamije kwizihiza iyi myaka 20 amaze mu muziki.
Nyuma y’ibitaramo byo mu Rwanda, King James azakomereza ibi birori mu Budage, aho ategerejwe n’abanyarwanda ndetse n’abandi bakunzi b’umuziki batuye mu mujyi wa Bremen n’ahandi mu Burayi.
Iki gitaramo kandi ni amahirwe ku bakunzi ba King James baba mu Budage yo kongera kumubona ku rubyiniro, bakishimira indirimbo ze zakunzwe mu myaka isaga 20 amaze mu muziki.
King James akomeje kugaragaza ko imyaka 20 amaze mu muziki atari iherezo ry’urugendo rwe, ahubwo ko ari umwanya wo kwishimira ibyo yagezeho no gukomeza gusangira umuziki n’abakunzi be hirya no hino ku isi.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.