Umunyarwenya Nyaxo yavuze ko mu ruganda rw’imyidagaduro, abantu badakwiye gushyira imbere gukundana, ahubwo ko icy’ingenzi ari ukubahana no guha agaciro buri wese.
Mu kiganiro yagiranye na Jalas TV, Nyaxo yavuze ko gukunda umuntu ukaza guhemukirwa bishobora gutuma umuntu yicuza uburyo yamwitwayemo.
Ati: “Turakundana ariko mbona urukundo rudakenewe mu ruganda, hakenewe kubahana. Hakenewe icyubahiro kuko gukundana ntibyakunda.”
Nyaxo yakomeje avuga ko iyo wakunze umuntu ukaza kuguhemukira, ushobora kwibaza impamvu wamugiriye neza kandi ukamubonamo umuntu w’ingenzi.
Ati: “Buriya ngukunze ukampemukira mpita nicuza nkavuga nti ‘uyu muntu ukuntu namubaniye neza, ukuntu nagize iki…’ Ariko nkubashye ukampemukira ndavuga nti ‘nakoze uruhare rwange’, narakubashye, byararangiye.”
Ibi Nyaxo abivuze mu gihe umubano hagati y’abantu bakora mu ruganda rw’imyidagaduro ukunze kuvugwaho kugira uruhare mu mikoranire yabo, haba mu kazi ndetse no mu buzima busanzwe.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
KINYARWANDA
ENGLISH
FRANCAIS
Ibitekerezo (0)
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!