LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:26 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:26 AM
LIVE

Huye: Kuragizanya no Korozanya byabaye inkingi y'iterambere

Huye: Kuragizanya no Korozanya byabaye inkingi y'iterambere

Mu gihe ubuhinzi n’ubworozi bukomeje gutera imbere, hari abagaragaza ko umuco wo korozanya no kuragizanya ari bimwe mu bigira uruhare mu iterambere ry’abaturage. Ubuyobozi bw'akarere ka Huye bushishikariza abaturage gushyira imbaraga mu bworozi bakabikora kinyamwuga.

Korozanya no kuragizanya ni umuco ugira uruhare rukomeye mu iterambere rya benshi kandi bikanagira uruhare runini mu guhindura imibereho n’ imibanire  y’abaturage nk’ uko bamwe mu batuye mu karere ka Huye babibwiye Radio Salus.

Rurangwa Egide yagize ati: “ uruhare rwiza bigira ni uko niba umpaye itungo ejo rikabyara nzakwitura, noneho nyuma yo kukwitura ubwo nanjye nzaba  mbonye iryanjye  kandi najye nzoroza n’ undi. Urumva ko niba naraburaga amafaranga y’ishuri ry’ umwana sinzongera kuyabura.”

uretse uyu kandi, uwitwa Kamaliza nawe yagize ati: “ iyo ufite nk’ihene yabyaye ukagira uwo uyiha ngo nawe abe yorora, nyuma arakwitura. Icyo bimumarira rero nuko nk’iyo ibyaye agira imibereho myiza , akabona ikimutunga, ikindi ashobora guhura n’ ikibazo akaba yagurisha rya tungo rikamugoboka .”

Uwitwa Twagirimana Boniface agaragaza ko "nk’imibanire iba myiza cyane kurutaho kuko udashobora kwanga umuntu waguhaye inka.”

Umuyobozi w’ akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ ubukungu KAMANA Andrew, avuga ko umuco wo kuragizanya no korozanya amatungo ari inkingi y’ iterambere n’ imibanire myiza.

Ati: “ uruhare rwa mbere ni urw’ umubano kuko umuntu ajya kwemera kukuragiza inka cyangwa se irindi tungo ari uko akubonamo ubunyangamugayo kandi utazarifata nabi, ikindi nuko ufite ubushobozi ashobora gutekereza n’ ufite ubushobozi bukeya, akavuga ati: ‘reka ngire uruhare mu iterambere rye"

Andrew kandi ashishikariza abaturage gukora ubworozi kinyamwuga “Ariko umuntu uwo ariwe wese ntashobora kwiteza imbere nawe ubwe atabigiramo ubushake, n'uwakugabira inka utaragira umwete wo gushaka ikiraro, wo gushaka ubwatsi ntiwayorora. "

Korozanya no kuragizanya amatungo ni umuco watangiye kuva hambere mu banyarwanda, ukagira uruhare rukomeye mu iterambere no mu mibanire yabo.
Ibi bishimangirwa na gahunda ya GIRA INKA MUNYARWANDA yashyizweho n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame mu mwaka wa 2006, aho uwahawe inka ikamubyarira nawe yitura akoroza abandi, kugira ngo abaturage bose batere imbere ntawe usigaye inyuma.

Evode MASENGESHO/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.