Abantu

RIB yerekanye abantu 16 muri 81 batawe muri yombi bakekwaho gukora inzoga zitujuje ubuziranenge

na Arsene Byiringiro August 08, 2026 02:16 PM 185 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 16 muri bantu 81 bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu gukora no gukwirakwiza ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge.

Aba bantu berekanywe kuri uyu wa 8 Kanama 2026 mu Mujyi wa Kigali, aho bari mu bakomeje gukorwaho iperereza ku bikorwa by’inganda n’abacuruzi bakekwaho kutubahiriza amabwiriza agenga ikorwa ry’ibinyobwa bisembuye.

Muri abo 16 harimo Ntihanabayo Samuel uzwi nka Kazungu, uyobora kandi akaba nyiri uruganda Ingufu Gin ruri mu zafunzwe.

RIB yavuze ko aba ari bamwe mu bantu 81 bamaze gutabwa muri yombi muri gahunda yo gukurikirana abakekwaho gukora no gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ibi bibaye nyuma y’uko Rwanda FDA ifunze inganda zisaga 140, zirimo Ingufu Gin na NBG Group Ltd, nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje kutubahiriza ibisabwa mu gukora ibinyobwa bisembuye.

Abakekwa bakomeje gukorwaho iperereza, mu gihe inzego z’ubugenzacyaha n’izishinzwe ubuziranenge zikomeje ibikorwa byo gukura ku isoko ibinyobwa bishobora guteza ibibazo ku buzima bw’abaturage.

By Arsene BYIRINGIRO

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo