LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:25 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:25 AM
LIVE

Kenya yahakanye ko inzoga zahagaritswe mu Rwanda zitubahiriza ubuziranenge

Kenya yahakanye ko inzoga zahagaritswe mu Rwanda zitubahiriza ubuziranenge

Ikigo cya Kenya gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa, Kenya Bureau of Standards (KEBS), cyamaganye amakuru avuga ko inzoga eshanu zikorerwa muri Kenya zahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda kubera kutuzuza ibisabwa mu bijyanye n’ubuziranenge.

KEBS yatangaje ko ibizamini byakorewe kuri izo nzoga byagaragaje ko zujuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge akoreshwa muri Kenya, ndetse n’ibipimo byemewe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Mu itangazo iki kigo cyashyize hanze ku wa Kabiri, tariki ya 11 Kanama 2026, cyasobanuye ko izo nzoga zakorewe igenzura mbere y’uko zishyirwa ku isoko, ndetse ko ibyavuye mu isuzuma byagaragaje ko zujuje ibisabwa n’amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ibinyobwa.

Ibi bibaye nyuma y’uko inzego zo mu Rwanda zitangaje ko hari inzoga zituruka muri Kenya zahagaritswe, nyuma yo gusangwa zitujuje ibisabwa by’ubuziranenge bikurikizwa ku isoko ry’u Rwanda.

KEBS ivuga ko ikomeje gukorana n’inzego bireba kugira ngo ikibazo cy’ibipimo byakoreshejwe mu igenzura ry’izo nzoga gisobanuke neza, ndetse hamenyekane impamvu zatumye impande zombi zigera ku myanzuro itandukanye.

Kugeza ubu, impande zombi ziracyakomeza gutanga ibisobanuro ku byavuye mu igenzura, mu gihe ikibazo cy’ubuziranenge bw’izo nzoga gikomeje gukurura impaka.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.