LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:26 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 08:26 AM
LIVE

Muri  Uganda Utubari tuzajya dutangira gufungura Saa Cyenda z’amanywa

Muri  Uganda Utubari tuzajya dutangira gufungura Saa Cyenda z’amanywa

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko utubari n’ahandi hacururizwa inzoga bitazongera gufungura mu masaha ya mu gitondo, ahubwo ko bizajya bitangira ibikorwa Saa Cyenda z’amanywa.

Izi ngamba zatangajwe mu rwego rwo guhangana n’ubusinzi, gukumira ikoreshwa ry’inzoga mu masaha ya mu gitondo ndetse no gufasha abaturage kwibanda ku mirimo ibateza imbere.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Uganda, Balaam Barugahara Ateenyi, yavuze ko gufungura utubari mu masaha ya nyuma ya saa sita biri mu ngamba zigamije kugabanya ibibazo biterwa n’ubusinzi no guteza imbere umusaruro w’abaturage.

Minisitiri kandi yihanangirije bikomeye abacuruzi b’inzoga bagurisha inzoga abana bari munsi y’imyaka 18.

Yavuze ko uzajya afatwa agurisha inzoga umwana utarageza ku myaka 18 azabibazwa, asaba abacuruzi kubahiriza amategeko no kwirinda guha inzoga abana.

Izi ngamba zije mu gihe Uganda ikomeje gushaka uburyo bwo guhangana n’ingaruka z’ubusinzi no gukangurira abaturage gukoresha neza amasaha y’umunsi mu mirimo itandukanye.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.