Itsinda rya Urban Boyz ryongeye guhura n’abakunzi baryo i Kigali, mu gitaramo ‘Replay Vol. I’ cyabereye muri Zaria Court ku wa 8 Kanama 2026, aho ryataramiye abafana baryo nyuma y’imyaka icyenda ridakandagira ku rubyiniro muri Kigali.
Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza umwaka umwe Zaria Court Kigali imaze ifunguye imiryango, cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki, by’umwihariko abari bafite amatsiko yo kongera kubona Urban Boyz ku rubyiniro.
Igitaramo cyatangijwe n’abahanga mu kuvanga imiziki, basusurutsa abitabiriye mbere y’uko umuhanzi Amalon afata umwanya wo gutaramira abari bateraniye muri Zaria Court.
Amalon yamaze igihe ku rubyiniro asusurutsa abakunzi b’umuziki, nyuma aragenda, maze MC Lucky akomeza gushimisha abitabiriye, anabateguza ko Urban Boyz yari igiye kubataramira.
Mbere y’uko iri tsinda rijya ku rubyiniro, DJ Crush uricurangira yabanje kumara iminota 15 ashyushya abitabiriye, acuranga indirimbo zitandukanye.
Nyuma yaho, Urban Boyz yageze ku rubyiniro, ihita yakirwa n’urusaku rw’ibyishimo rwinshi rw’abakunzi bari bamaze igihe kirekire bayitegereje.
Iri tsinda ryatangiriye ku ndirimbo zakunzwe cyane mu bihe bitandukanye, rikomeza gususurutsa abitabiriye mu gihe kirenga isaha.
Mu ndirimbo zaririmbiwe abakunzi bayo harimo ‘Wampoyiki’, ‘Eva’, ‘Take It Off’, ‘Sipiriyani’, ‘Barahurura’ n’izindi zakunzwe mu mateka y’iri tsinda.
Urban Boyz yari iheruka gutaramira i Kigali mu 2017. Kongera kugaruka ku rubyiniro rwa Kigali byari bifite umwihariko, kuko ari bwo bwa mbere iri tsinda ryari ryongeye guhura n’abakunzi baryo mu mujyi wa Kigali nyuma y’imyaka icyenda.
Urban Boyz yatandukanye mu 2018, ubwo Safi Madiba yasezeraga muri iri tsinda. Iri tandukana ryatumye ibikorwa by’itsinda bihagarara, bitwara imyaka umunani mbere y’uko abanyamuryango bongeye guhurira hamwe bagasubukura ibikorwa byaryo.
Igitaramo ‘Replay Vol. I’ cyabaye umwanya wo kwibutsa abakunzi b’umuziki ibihe byiza bya Urban Boyz, ndetse no kwerekana ko nyuma y’imyaka myinshi iri tsinda rigifite umubare munini w’abakunzi biteguye kongera kuribona ku rubyiniro.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.