Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko intambara igihugu cye gihanganyemo na Iran igiye kurangira mu gihe cya vuba, yaba binyuze mu nzira y'amahoro cyangwa mu yindi nzira iyo ari yo yose ishoboka.
Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru i Washington mbere yo kwerekeza mu Bushinwa, Trump yashimangiye ko atazakenera ubufasha bwa Beijing kugira ngo iyi ntambara ishyirweho akadomo. Yavuze ko amakimbirane ahari ubu "ntabwo azatinda" kurangira kandi ko Amerika izatsinda byanze bikunze.
Uyu mukuru w'igihugu yavuze ko ari we ufite ijambo rya nyuma ku cyemezo cyo guhagarika imirwano burundu. Yihanije Iran yemeza ko yizera ko izakora ibikwiye binyuze mu biganiro kuko bitabaye ibyo Amerika izasoza akazi yatangiye.
Perezida Trump kandi yagaragaje ko kugeza ubu amasezerano yo guhagarika imirwano asa n'ayajemo kidobya nyuma yo kwanga ubusabe bushya bwari bwatanzwe na Iran.
Ku bijyanye n'ingaruka z'ubukungu n'ibibazo Abanyamerika bari guhura na byo kubera iyi ntambara, Trump yavuze ko adashobora kwicuza kuko intego nyamukuru ari ukurinda umutekano w'igihugu.
Mu magambo ye bwite, yagize ati "Akababaro mu by'ubukungu ku Banyamerika kagomba gupimwa n'ukuri k'uko mbuza Iran gutunga intwaro za kirimbuzi."
Muri uwo murongo wo gukomeza kotsa igitutu Iran, Umunyamabanga w'Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth na we yitabye imbere y'abagize Inteko Ishinga Amategeko asobanura kandi ashyigikira ubusabe bw'ingengo y'imari y'ingabo ingana na Tiriyari 1.5 z'Amadolari, yagenewe gukoreshwa muri iyi ntambara ndetse no kwitegura ibindi bitero.
Intambara yeruye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran yatangiye tariki ya 28 Gashyantare 2026, ubwo Amerika na Israel byagabaga ibitero ku nganda za nucléaire za Iran hagamijwe kuyibuza gutunga intwaro za kirimbuzi.
Kugeza ubu, iyi mirwano imaze guhitana abantu barenga 1,300 muri Iran, 20 muri Israel, n'abarenga 2,860 muri Libani.
Uretse amagara y'abantu, iyi ntambara kandi yatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamuka cyane, bitewe n’ihungabana ry’ubwikorezi bwo mu nyanja; ibyagize ingaruka ku mibereho y'abaturage bo mu bihugu byinshi ku Isi birimo n'u Rwanda.
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.