LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:53 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:53 AM
LIVE

Abakobwa 123 berekeje muri Vietnam guhatanira ikamba rya Miss World 2026

Abakobwa 123 berekeje muri Vietnam guhatanira ikamba rya Miss World 2026

Abakobwa 123 bahataniye ikamba rya Miss World 2026 batangiye kwerekeza muri Vietnam, aho bazahurira mu irushanwa rizasozwa ku wa 5 Nzeri 2026.

Muri aba bakobwa harimo Elle Muhoza uhagarariye Uganda, ariko ufite inkomoko mu Rwanda. Biteganyijwe ko azahagararira Uganda muri iri rushanwa mpuzamahanga rihuza abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Miss World 2026 izaba ku nshuro ya 73, aho izitabirwa n’abakobwa bahagarariye ibihugu n’uduce dutandukanye. Muri uyu mwaka, Eritrea, French Guiana, Maldives, Mozambique na Pakistan bizitabira iri rushanwa ku nshuro ya mbere.

Hari kandi ibihugu n’uduce byari bititabiriye irushanwa ry’umwaka ushize ariko ubu bikaba byagarutse. Muri byo harimo Aruba, Bahamas, Ibirwa bya Cook, Fiji, Guinea-Bissau, Kosovo, Laos, Malawi, Maroc, Norway, Saint Lucia, Koreya y’Epfo, Tanzania n’ibirwa bya Turks na Caicos.

Aba bakobwa bazamara igihe muri Vietnam mu bikorwa bitandukanye bya Miss World, mbere y’uko uwatsinze azambikwa ikamba ku wa 5 Nzeri 2026.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.