LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:52 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:52 AM
LIVE

Flavour yagarutse ku munsi yasezerewe ku rubyiniro kubera  izina P-Square

Flavour yagarutse ku munsi yasezerewe ku rubyiniro kubera  izina P-Square

Umuhanzi w'icyamamare wo muri Nigeria, Chinedu Okoli uzwi nka Flavour, yavuze ko mu ntangiriro z'urugendo rwe rwa muzika yigeze guhura n'ikintu cyamubabaje, ubwo yasabwaga guhita ava ku rubyiniro kugira ngo hahabwe umwanya itsinda rya P-Square ryari rigeze aho yari arimo kuririmbira.

Mu kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru, Flavour yavuze ko icyo gihe yari akiri umuhanzi utaramenyekana cyane. Yasobanuye ko akimara kubona P-Square yinjiye muri ako kabyiniro, uwari ushinzwe gahunda z'ibirori yamusabye guhagarika igitaramo cye ako kanya.

Yavuze ko yahise azimya mikoro akava ku rubyiniro akajya kwicara, mu gihe abafana bari batangiye gusakuza no kwerekana ibyishimo byinshi bakimara kubona Mr P afata mikoro agatangira kuririmba. Icyo gikorwa cyatumye yibaza impamvu yakoraga umuziki nk'uw'abo bahanzi ariko ntahabwe urukundo n'ishyaka nk'ibyo yabonaga bahabwa.

Flavour yavuze ko aho gucika intege cyangwa kwiheba, icyo kibazo cyamubereye isomo rikomeye ryamushishikarije gukomeza gukora cyane no kunoza impano ye. Nyuma y'igihe, yaje kuba umwe mu bahanzi bakomeye kandi bafite izina rikomeye muri Afurika, aho indirimbo ze zakunzwe ku rwego mpuzamahanga.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.