LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 09:00 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 09:00 AM
LIVE

Vinicius Junior yongereye amasezerano muri Real Madrid, ashyira iherezo ku byifuzo bya Arsenal

Vinicius Junior yongereye amasezerano muri Real Madrid, ashyira iherezo ku byifuzo bya Arsenal

Umunya-Brazil Vinicius Junior yafashe icyemezo cyo gukomeza urugendo rwe muri Real Madrid, aho yemeye kongera amasezerano azamugumisha muri iyi kipe kugeza mu mwaka wa 2032. Iki cyemezo cyaje gikuraho amakuru yari amaze iminsi avuga ko ashobora kuva muri Espagne akerekeza mu Bwongereza muri Arsenal. 

Vinicius wari ufite amasezerano yari kuzagera ku musozo mu 2027, yari amaze igihe ari umwe mu bakinnyi bakomeye Real Madrid yubakiraho ejo hazaza. Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yinjiye muri Real Madrid avuye muri Flamengo mu 2018, kandi amaze kugira uruhare rukomeye mu bikombe byinshi iyi kipe yatwaye, birimo Champions League na La Liga. 

Mbere y’uko yongera amasezerano, amakuru menshi yavugaga ko Arsenal yashakaga kumuzanira i Londres. Iyi kipe yo mu Bwongereza yamubonaga nk’umukinnyi ushobora kongera imbaraga mu busatirizi bwayo, cyane cyane kubera umuvuduko we, ubushobozi bwo gucenga no gutsinda ibitego. 

Hari n’ibimenyetso byatumye abafana bamwe batangira gukeka ko Vinicius ashobora kuva muri Madrid, harimo impungenge zaturutse ku biganiro by’amasezerano byari bimaze igihe bitarangira. Ibi byatumye amakipe akomeye mu Burayi akomeza kumukurikirana, ariko Real Madrid yahisemo gukora ibishoboka byose ngo igumane umwe mu bakinnyi bayo bafite agaciro kanini. 

Kuri Arsenal, iki cyemezo gisobanuye ko inzozi zo kubona Vinicius Junior zigiye guhagarara. Ku rundi ruhande, Real Madrid ikomeje kubaka ikipe izashingira ku bakinnyi bayo bakiri bato kandi bafite impano, aho Vinicius ari umwe mu nkingi z’ingenzi z’igihe kizaza cy’ikipe y’i Santiago Bernabéu.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.