Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyahagaritse by'agateganyo ikoreshwa n'icuruzwa ry'inzoga 52 zisembuye zitumizwa mu mahanga, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw'abaturage.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 5 Kanama 2026, Rwanda FDA yavuze ko izi nzoga zitagomba gukomeza gukwirakwizwa, gucuruzwa cyangwa gukoreshwa kugeza igihe hazafatirwa umwanzuro mushya, nyuma y'igenzura rikomeje gukorwa ku mutekano n'ubuziranenge bwazo.
Mu nzoga zagaragajwe harimo Kiwingu Spirit, K-vant, Gilbeys Gin, Bond 7 na Bazzoka, ndetse n'ibindi binyobwa bisembuye bitandukanye bitumizwa mu mahanga.
Rwanda FDA yategetse abatumiza, ababicuruza n'ababikwirakwiza guhita bahagarika kubigurisha no kubivanaho ku isoko, ndetse ibigo birebwa n'iki cyemezo bisabwa gutangira kubikusanya no kubisubiza aho byaturutse mu gihe giteganywa n'amabwiriza.
Ikigo kandi cyasabye Abaturarwanda guhita bahagarika kunywa ibyo binyobwa biri ku rutonde rwashyizwe ahagaragara, mu gihe igenzura rikomeje, kigaragaza ko kutubahiriza aya mabwiriza bishobora gukurikirwa n'ibihano biteganywa n'amategeko.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.