LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:11 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:11 AM
LIVE

U RWANDA RWAKIRIYE ABANYARWANDA 302 BAVUYE MUMASHYAMBA YA CONGO(RDC)

U RWANDA RWAKIRIYE ABANYARWANDA 302 BAVUYE MUMASHYAMBA YA CONGO(RDC)

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 302 batahutse bava mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho bari barahejejwe n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR, wari warabagize ingwate mu bice bitandukanye by'amashyamba yo muri icyo gihugu.

Abatahutse bakiriwe ku mipaka ibiri ihuza u Rwanda na RDC, k'umupaka wa La Corniche uhuza Umujyi wa Rubavu n'uwa Goma, hanakiriwe abantu 285, mu gihe ku mupaka wa Rusizi I uhuza Akarere ka Rusizi n'Umujyi wa Bukavu hakiriwe abandi 17 Kuri uyu wa Gatatu taliki 05 Kanama 2026.

Iki gikorwa kiri mu bikorwa byo gukomeza gutahura Abanyarwanda bari bamaze imyaka itandukanye mu mashyamba ya RDC, aho bamwe bajyanywe n'umutwe wa FDLR ku gahato, abandi bakajyanwayo n'ibibazo by'umutekano cyangwa amakuru ayobya yabizezaga ubuzima bwiza.

Nyuma yo kugera ku butaka bw'u Rwanda, abatahutse bahise bakirwa n'inzego za Leta zibishinzwe, zirimo izishinzwe abinjira n'abasohoka, ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'izindi nzego zita ku mibereho myiza y'abaturage. Babanza gusuzumwa ubuzima harebwa niba nta ndwara bifitemo, bagahabwa ubufasha bw'ibanze mbere yo koherezwa mu bigo bibategurira gusubira mu buzima busanzwe.

Abatahutse banyura kandi mu bigo bibakira  by'agateganyo nka Mutobo, aho bahabwa ubufasha bwihuse burimo ibiribwa, ubuvuzi, ubujyanama mu by'imitekerereze n'amahugurwa abafasha kongera kwinjira mu muryango nyarwanda nyuma y'igihe kinini bamaze mu buzima bugoye.

Imibare igaragaza ko kuva muri Mutarama 2025, umubare w'Abanyarwanda bamaze gutahuka uvuye muri RDC urenga 8.900. Ibi byerekana ko gahunda yo gushishikariza Abanyarwanda bakiri mu mashyamba gutahuka ikomeje gutanga umusaruro.

Abenshi mu batahutse bavuga ko ubuzima bari babayemo mu mashyamba bwari bugoye, burangwa n'inzara, uburwayi, umutekano muke no kubaho mu bwigunge. Hari n'abagaragaza ko bafashwe ku ngufu cyangwa bakagumishwa muri ayo mashyamba n'imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR batabishaka.

Mu bihe bitandukanye, Guverinoma y'u Rwanda yakomeje gusaba Abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya RDC kudatinya gutahuka, ibizeza ko bazakirwa neza, bagafashwa kongera kubaka ubuzima bwabo no kwiteza imbere nk'abandi Banyarwanda.

Leta y'u Rwanda ikomeje kugaragaza ko amarembo akinguye ku Banyarwanda bose bifuza gutahuka, inashimangira ko gahunda yo kubakira ubuzima bushya ikomeje gushyirwa mu bikorwa kugira ngo abatahutse babashe kongera kwihuza n'imiryango yabo no kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

NDAGIJIMANA Gilbert/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.