RSB yahagaritse ikoreshwa ry'ikirango S-Mark ku binyobwa 47, isaba ko bivanwa ku isoko. - Radio Salus FM 97.0

RSB yahagaritse ikoreshwa ry'ikirango S-Mark ku binyobwa 47, isaba ko bivanwa ku isoko.

RSB yahagaritse ikoreshwa ry'ikirango S-Mark ku binyobwa 47, isaba ko bivanwa ku isoko.

Ikigo cy'Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyatangaje ko cyahagaritse ibyemezo by'ubuziranenge (S-Mark) ku nganda 47 zikora ibinyobwa, nyuma yo gusanga hari ibitagenda neza mu kubahiriza amabwiriza agenga ubuziranenge.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 4 Kanama 2026, RSB yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku mategeko agenga ubuziranenge ndetse no ku busesenguzi bwakozwe ku binyobwa bikorerwa mu Rwanda.

RSB yasabye izo nganda guhita zihagarika gukoresha ikirango cya S-Mark ku binyobwa byazo, ndetse isaba abakora ibyo binyobwa kubikura ku isoko mu gihe byakozwe hagati ya tariki ya 2 n'iya 3 Kanama 2026, aho byagaragaye ko bitujuje ibisabwa.

Iki kigo kandi cyaburiye abacuruzi n'abaturage kwirinda kugura cyangwa gukomeza gukwirakwiza ibyo binyobwa mu gihe hagikomeje igenzura, cyizeza ko kizakomeza gukurikirana iyubahirizwa ry'iki cyemezo.

RSB yibukije ko uruganda urwo ari rwo rwose ruzarenza ku mabwiriza yashyizweho ruzafatirwa ibihano biteganywa n'amategeko, ishimangira ko intego ari ukurinda ubuzima bw'abaturage no gutuma ku isoko haba ibicuruzwa byujuje ubuziranenge.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.