Imyidagaduro

Mitsutsu yashimiye Israel Mbonyi, Nyambo na Mutesi Scovia ku bwitange bagaragaje mu gufasha murumuna we urwaye

na Arsene Byiringiro August 02, 2026 02:57 PM 153 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umunyarwenya Mitsutsu yatangaje ko ashimira cyane abantu bakomeje kumuba hafi mu rugendo rwo gushakira ubuvuzi murumuna we urwaye. Mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, yavuze ko abarimo umuhanzi Israel Mbonyi, Nyambo ndetse na Mutesi Scovia bagaragaje umutima wo gufasha no kumushyigikira muri ibi bihe bitoroshye.

Mitsutsu yavuze by’umwihariko ko Nyambo ari umwe mu bantu bamubereye hafi cyane, kuko yamusuye mbere yo kujya gufata irembo, ndetse anashimira Israel Mbonyi wemeye kuririmbira murumuna we kugira ngo amutere imbaraga kandi amuhumurize.

Uyu kazungu Emmanuel ariwe Mitsutsu yavuze ko abaganga babashije kumenya indwara ya murumuna we, nubwo yongeyeho ko uburwayi bwe bukomeje gusaba ubwitange n’ubufasha kugira ngo abashe kubona ubuvuzi bukwiye.

Mitsutsu yakomeje gushimira buri wese ukomeje gutanga umusanzu we, avuga ko urukundo n’ubufasha ahabwa ari imbaraga zikomeye kuri we n’umuryango we muri uru rugendo rwo guhangana n’iki kibazo çy'ubuzima

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo