Imyidagaduro

Igitaramo cya Tyla I Lagos cyabyukije umwuka mubi hagati ya Nigeria na Africa Yepfo

na Arsene Byiringiro July 31, 2026 02:10 PM 166 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Igitaramo Cy'umuhanzikazi Tyla ukomoka muri Africa Yepfo cyateje intambara y'amagambo hagati y’igihugu cya Nigeria na South Africa bituma hakurwaho igitaramo cyari kuzabera I Lagos.

Ibi byabaye mu gihe Tyla yari yaratangaje uruhererekane rw’ibitaramo agiye gukora bikazagera Lagos muri Nigeria, none abaturage bo muri Nigeria bakaba barakaye cyane aho batifuza kubona Tyla mu gihugu cyabo.

Impamvu bashingiraho, ni uko mu gihugu cya South Africa birukanye abimukira bose ngo ntabwo bashaka abantu batari abo muri South Africa bakorera amafaranga kandi ba nyiri igihugu bakennye.

Abaturage bo muri Nigeria bagize bati: “Niba mu gihugu cyabo nta munyamahanga bakeneye uhakorera amafaranga, we kubera iki ashaka kuza gukorera amafaranga muri Nigeria? Ibi ntibishoboka."

Mu kubasubiza no gukemura ikibazo cy’amagambo yari ku mbuga nkoranyambaga hagati y'impande zombi, Tyla yahise akuraho igitaramo yari kuzakorera i Lagos muri Nigeria.

Ibi ni bimwe mubikomeje guteza imyidugararo kumbuga nkoranyambaga hagati y'abava muri Africa Yepfo ndetse n'abakomoka muri Nigeria kubera kwirukanwa mu gihugu Tyla akomokamo.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo