Rayon Sports na Vipers SC imwe irakomeza indi isezererwe muri CECAFA Kagame Cup - Radio Salus FM 97.0

Rayon Sports na Vipers SC imwe irakomeza indi isezererwe muri CECAFA Kagame Cup

Rayon Sports na Vipers SC imwe irakomeza indi isezererwe muri CECAFA Kagame Cup

Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rikomeje kugera ku musozo w'icyiciro cy'amatsinda, aho amakipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda na Vipers SC yo muri Uganda ari mu bihe bikomeye byo guhatanira itike iberekeza muri ½.

Vipers SC yisanze mu gihirahiro nyuma yo gutsindwa na APR FC mu mukino wa nyuma w'Itsinda A. Ibyo byatumye isoza ifite amanota atandatu ndetse n'ibitego bitatu izigamye, ikaba iri mu makipe azatoranywamo imwe yitwaye neza kurusha ayandi yabaye aya kabiri mu matsinda.

Ku rundi ruhande, Rayon Sports na yo ifite amanota atandatu ndetse ikaba izigamye ibitego bitatu nk'ibya Vipers SC, ariko iracyafite umukino umwe wa nyuma uzayihuza na Al-Hilal SC ku wa Gatandatu.

Kugira ngo Rayon Sports ikomeze mu kindi cyiciro, izaba isabwa nibura kunganya cyangwa gutsinda Al-Hilal SC. Na yo kandi irakeneye nibura inota kugira ngo ibe yakatisha itike.

Mu gihe Rayon Sports yatsindwa uyu mukino, amahirwe yayo yo gukomeza yaba arangiye, mu gihe Al-Hilal SC yo ishobora gukomeza bitewe n'uko ubu irusha andi makipe umubare w'ibitego izigamye.

Hagati aho, kuri uyu wa Gatanu harakinwa indi mikino yo mu Itsinda B ishobora kugira uruhare rukomeye ku mibare y'amakipe azakomeza. Singida Black Stars ifite amanota atatu n'ibitego bibiri izacakirana na Simba SC ifite amanota abiri.

Undi mukino utegerejwe ni uzahuza Jamus SC, ikipe ikinamo Umunyarwanda Muhire Kevin, na Mogadishu City yamaze gusezererwa. Jamus SC irasabwa gutsinda kugira ngo yongere amahirwe yo gusoza iyoboye Itsinda B no gukomeza muri ½.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.