Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Raphael Ngarambe, yasuye Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ya Volleyball mu bagore mu myitozo ya nimugoroba, mu rwego rwo kuyitera inkunga no kuyifuriza amahirwe mu rugendo rwayo rwo kwitegura Igikombe cya Afurika cy'Ibihugu.
Iyi kipe iri mu myiteguro y'irushanwa rizabera muri Kenya kuva ku wa 23 Kanama kugeza ku wa 5 Nzeri 2026, aho izaba ihanganye n'andi makipe akomeye yo ku mugabane wa Afurika. Perezida Ngarambe yashimiye abakinnyi n'abatoza ku bwitange n'umuhate bagaragaza buri munsi mu myitozo, abasaba gukomeza gukorana umurava kugira ngo bazitware neza.
Abatoza bavuga ko imyiteguro iri kugenda neza, ndetse ko abakinnyi bafite ubushake bwo guhesha ishema u Rwanda. Biteganyijwe ko iyi kipe izakomeza imyitozo ndetse ikanakina imikino ya gicuti mbere yo kwerekeza muri Kenya, mu rwego rwo kongera ubunararibonye no kwinjira mu irushanwa yiteguye neza.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.