Rutahizamu w'Ikipe y'Igihugu ya Nigeria, Victor Osimhen, yavuze inkuru y'uburyo inshuti ye yo mu bwana yamubabaje nyuma yo kuyitera inkunga y'amafaranga kugira ngo itangire ubucuruzi.
Osimhen yavuze ko uwo mukunzi we yamubwiye ko afite igitekerezo cy'umushinga w'ubucuruzi, amusaba kumufasha kubona igishoro. Yagize ati: "Namwoherereje amayero 5,000 ngo atangire ibikorwa bye."
Icyakora, yavuze ko yatunguwe no kubona uwo muntu atanyuzwe n'ayo mafaranga. Ahubwo yamubwiye ko yumvise mu itangazamakuru ko Osimhen yinjiza miliyoni imwe y'amayero buri cyumweru, bityo ko yari yiteze guhabwa nibura amayero 50,000.
Uyu mukinnyi yavuze ko ayo magambo yamubabaje cyane, ndetse ko yigeze atekereza no guhagarika uwo mwishyuro, ariko biba bidashoboka kuko amafaranga yari yamaze kugera kuwayahawe.
Osimhen yibukije ko mbere yo kugera ku rwego ariho ubu yabayeho mu buzima bugoye. Yavuze ko nta muntu wigeze amuha n'idolari rimwe mbere yo kujya gukina umupira w'amaguru ku Mugabane w'u Burayi, ahubwo ko yacuruzaga amazi yo kunywa mu mihanda kugira ngo abashe kubaho.
Yasoje asaba abantu kujya bashimira inkunga bahabwa aho kuyifata nk'uburenganzira bwabo. Yagize ati: "Iyo hari uguhaye impano cyangwa ubufasha, ujye ubushimira. Ntukibwire ko abantu bafite inshingano zo kuguhora baguha ibirenze ibyo baguhaye."
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.