Ihangana rya APR FC na Rayon Sports ryatangiriye hanze y’ikibuga

Ihangana rya APR FC na Rayon Sports ryatangiriye hanze y’ikibuga

Ku wa 2 Gicurasi 2026, ni bwo kuri Stade Amahoro hazabera umukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwanda, ukazaba utanga amahirwe menshi ku ikipe yo mu Rwanda izegukana igikombe.

Rayon Sports izakira uyu mukino yatangiye kuwitegura, ndetse bigaragara ko yawushyizemo imbaraga bitandukanye n’indi mikino ifite mbere yawo.

Mu ifoto yashyize hanze ku wa Kabiri, tariki ya 14 Mata, igaragaza igisa no gushotora APR FC, aho yifashishije ifoto ya Fall Ngagne afite umwambi mu ntoki, ari kurasa ijambo “Shyorongi” [aho APR FC ikorera imyitozo].

Ikipe y’ingabo z’Igihugu na yo ntiyazuyaje kuko mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 15 Mata, yahise ikora ifoto iriho igifaru n’abasirikare biri mu muhanda i Kigali, ikurikizaho ijambo rigira riti “Vana imiheto mu mujyi”.

Nubwo bimeze bityo ariko amakipe yombi azabanza gukina imikino itatu kuri buri ruhande, harimo iy’Umunsi wa 27 n’uwa 28 ya Shampiyona n’indi ibanza ya ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Rayon Sports izabanza kwakirwa na Rutsiro FC ku wa 19 Mata, yakirwe na Gorilla FC ku wa 22 Mata, yongere yakirwe n’Amagaju ku wa 26 Mata mu Karere ka Huye.

Ni mu gihe APR FC izakina na Etincelles FC ku wa 18 Mata, yongere ihure na yo kuri 21 Mata kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, yongere kwakirwa na Mukura VS ku itariki ya 25 Mata mu Karere ka Huye.

Umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, wari waragize ibibazo by’umuryango yasubukuye imyitozo mu kwitegura iyi mikino, gusa myugariro wayo Ntarindwa Aimable aracyari kwitabwaho kubera imvune afite mu mfundiko.

Ku ruhande rw APR FC ntabwo irabona umunyezamu wayo wa mbere, Ishimwe Pierre, na we ufite uburwayi, mu gihe Niyomugabo Claude wari wagize imvune ku mukino wabahuje na AS Muhanga yatangiye gukora imyitozo.

Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 52 ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda igeze ku Munsi wa 26, ikarusha amanota icyenda Gikundiro iri ku mwanya wa kane.

Rayon Sports ifite agahigo ko kuba ikipe rukumbi yujuje abafana ibihumbi 45 muri Stade Amahoro mu 2024, iheruka kuyinyagirirwaho ibitego 4-1 iheruka gukina na APR FC wa FERWAFA Super Cup.

APR FC na Rayon Sports zatangiye kwitegura umukino w'ishiraniro uzazihuza
Abafana ba APR FC ni bo baheruka guhabwa ibyishimo ku mukino wahuje amakipe ahanganye mu Rwanda
Rayon Sports yababaje abafana bayo mu mukino uheruka kubera kuri Stade Amahoro
APR FC na Rayon Sports zatangiye guhanganira hanze y'ikibuga
APR FC izakina uyu mukino ishaka gushimangira gutwara Igikombe cya Shampiyona y'u Rwanda

Ibitekerezo 1

Tanga igitekerezo
Your email will not be published
Nshuti 2 days ago
APR Hejuru cyane