Ku nshuro ya mbere kuva muri Nzeri uyu mwaka, Apr fc yafashe umwanya wa mbere muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda nyuma yo gutsinda Gasogi United ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 18 waberaga kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.
Igitego cya mbere cyatsinzwe na Rutahizamu w’umugande Hakim Kiwanuka ku munota wa 12, maze ku munota wa 39, Dao Mel Raouf atsinda igitego cya kabiri igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.
Nyuma yo kuva kuruhuka, ku munota wa 57’ umukinnyi w’umunya-Ghana ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Apr Fc Seidu Dauda Yousif yabonye ikarita y’umutuku nyuma yo gukorera ikosa NDIKUMANA Danny wa Gasogi.
Ibi ntibyaciye intege ikipe ya Apr Fc kuko ku munota wa 74, Rutahizamu w’ikipe ya Apr Fc wataka anyuze kuruhande rw’iburyo Cheikh Djibril Ouattara yatsinze igitego cya 3 kuri Penalty, ikipe ya APR Fc ihita ishimangira itsinzi yayo.
Kugeza ubu Ikipe y’ingabo z’igihugu (Apr Fc) yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 36 aho irusha, irusha Al Hilal SC ya kabiri inota rimwe, gusa Apr Fc imaze gukina imikino 17 mu gihe Al Hilal SC yo imaze gukina imikno 15 bitewe nuko kuri ubu iri gukina imikino y’amatsinda ya Caf Champions Legue.
Ikipe ya Apr Fc izagaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Gashyantare 2026 saa Kenda zuzuye ihura na Bugesera Fc.
Umwataka w’umugande uca kuruhande rw’iburyo Hakim Kiwanuka witwaye neza muri uyu mukino, niwe watowe nk’umukinnyi w’umukino wahuje aya ma kipe, ahembwa amafaranga ibihumbi 100 y’amanyarwanda.
Abayobozi b’icyubahiro ba Apr fc bakurikiye umukino ikipe yatsinzemo Gasogi United 3-0.

UMUHOZA Jean De Dieu/The KaminuzaStar
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.