LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:53 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:53 AM
LIVE

Umuhanzi D4vd akomeje guhangana n'urubanza rw'ubwicanyi, urukiko rwemeje ko akomeza kuburanishwa

Umuhanzi D4vd akomeje guhangana n'urubanza rw'ubwicanyi, urukiko rwemeje ko akomeza kuburanishwa

Umuhanzi w'Umunyamerika D4vd akomeje kwisobanura imbere y'inkiko mu rubanza aregwamo kwica umukobwa witwa Celeste Rivas Hernandez wari ufite imyaka 14. Urukiko rwa Los Angeles rwafashe icyemezo cy'uko ibimenyetso byatanzwe n'ubushinjacyaha bihagije kugira ngo urubanza rukomeze mu rwego rwo kuburanishwa mu buryo busesuye.

Icyakora, iki cyemezo ntigisobanuye ko D4vd yamaze guhamwa n'icyaha. Uyu muhanzi w'imyaka 21 akomeje guhakana ibyo aregwa, avuga ko ari umwere kandi azabigaragariza urukiko mu iburanisha rizakurikiraho.

Ubushinjacyaha buvuga ko D4vd akekwaho kwica Celeste Rivas Hernandez mu rwego rwo guhisha ibyo buvuga ko ari umubano wihariye utari wemewe n'amategeko hagati yabo. Bwanongeye kuvuga ko nyuma y'urupfu rw'uyu mukobwa, umurambo we wangijwe kugira ngo hakumirwe ibimenyetso.

Abahanga mu by'amategeko basobanura ko icyemezo cyafashwe n'urukiko ari intambwe isanzwe mu rubanza, aho harebwa niba hari ibimenyetso by'ibanze bishobora gutuma urubanza rukomeza.

 Ibi ntibivuze ko uregwa ahamijwe icyaha, kuko icyo cyemezo kizafatwa gusa nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byose no kumva impande zombi mu rubanza nyirizina.

Biteganyijwe ko D4vd azongera kwitaba urukiko ku wa 31 Kanama, aho azasomerwa ibirego mu buryo bwa nyuma ndetse hakanagenwa gahunda y'ibizakurikiraho mbere y'uko urubanza rushobora gutangira kuburanishwa mu mizi. 

Kugeza ubu, amategeko akomeza gufata D4vd nk'umwere kugeza igihe urukiko ruzaba rumuhamije icyaha burundu.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.