LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 09:07 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 09:07 AM
LIVE

Perezida Kagame yasabye urubyiruko gukomeza kubaka u Rwanda rutazasubira mu mateka mabi rwanyuzemo

Perezida Kagame yasabye urubyiruko gukomeza kubaka u Rwanda rutazasubira mu mateka mabi rwanyuzemo

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yongeye kwibutsa urubyiruko ko ari rwo rufite inshingano zo gukomeza kubungabunga ubumwe bw'Abanyarwanda no gukomereza igihugu mu murongo wo kwigira, kugira ngo amateka mabi yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atazongera kubaho.

Yabitangaje kuri uyu wa 28 Nyakanga 2026, ubwo yaganiraga n'Intore 769 zigize icyiciro cya 16 cy'Indangamirwa, ziri mu Itorero ry'Igihugu ribera mu Kigo cy'Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro, mu Karere ka Gatsibo.

Perezida Kagame yavuze ko Itorero rifite uruhare rukomeye mu gutoza urubyiruko amateka, umuco n'indangagaciro birufasha guhangana n'ibibazo by'ubuzima no gukorera igihugu.

Yagize ati: "Itorero ribereyeho kugira ngo abantu bige umuco, indangagaciro n'ibindi bibafasha guhangana n'ubuzima aho bari hose ku Isi, bashingiye ku ndangagaciro z'igihugu cyabo."

Yasobanuye ko ubumenyi bugira agaciro iyo buherekejwe n'imyitwarire myiza n'ikinyabupfura, kuko ari byo bifasha umuntu guhitamo neza no gukomeza inzira y'iterambere.

Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko ibyo Intore ziga i Gabiro ari byo bibubakamo ikinyabupfura, intego n'ubushobozi bwo kwirinda ibikorwa bishobora gusenya igihugu n'ejo hazaza habo.

Agaruka ku mateka y'u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko mbere y'ubukoloni Abanyarwanda bari bafite ubumwe, ariko ubukoloni bukaza kubusenya bugacamo ibice sosiyete nyarwanda.

Yagize ati: "Njye nibwira ko u Rwanda rwa mbere y'ubukoloni ruruta u Rwanda nyuma y'ubukoloni. Ubukoloni bwaraje buhindura abantu, ibyo bari bahuriyeho burabisenya."

Yavuze ko nubwo ubukoloni bwarangiye ku izina, ingaruka zabwo zakomeje kubaho kugeza zigejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, mbere y'uko ihagarikwa n'urugamba rwo kubohora igihugu.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko gukomeza uwo murage wo kurinda igihugu no kwanga icyasubiza Abanyarwanda mu macakubiri.

Yagize ati: "Rubyiruko mwe mukiri bato, igihe ni icyanyu. Twebwe turabyina tuvamo. Icyo gisubizo cy'uko ejo hazaza h'u Rwanda hazamera ni mwebwe."

Yabibukije ko nibadakomeza uwo murongo, ingaruka zizabageraho ndetse zikagera no ku gihugu, abasaba gukomera ku ndangagaciro z'ubumwe, kwigira no gukunda igihugu kugira ngo ibyo Abanyarwanda bagezeho bitazasubira inyuma.

Perezida Kagame yasoje avuga ko yizeye ko amasomo urubyiruko rwigira mu Itorero azarufasha gusigasira amateka y'u Rwanda no gukomeza inzira y'iterambere n'ubumwe igihugu cyihaye.

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.