LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:53 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:53 AM
LIVE

Pentagon yatangaje ko abasirikare ba Amerika 624 bamaze gukomerekera mu ntambara ihanganishije Amerika na Iran

Pentagon yatangaje ko abasirikare ba Amerika 624 bamaze gukomerekera mu ntambara ihanganishije Amerika na Iran

Minisiteri y’Intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Pentagon) yatangaje ko kuva intambara ihanganishije Amerika na Iran yatangira mu mpera za Gashyantare 2026, abasirikare ba Amerika 624 bamaze gukomerekera ku rugamba, mu gihe abandi 18 bahasize ubuzima.

Iyi mibare yashyizwe ahagaragara muri raporo yasohotse ku wa 25 Nyakanga 2026, igaragaza uburemere bw’imirwano ikomeje kubera mu Burasirazuba bwo Hagati, aho impande zombi zikomeje gukoresha intwaro ziremereye zirimo misile, indege z’intambara n’indege zitagira abapilote (drones).

Umubano mubi hagati ya Amerika na Iran umaze imyaka myinshi. Wakajijwe cyane n’ibyabaye mu 1979 nyuma ya Revolisiyo ya Iran, ubwo ambasade ya Amerika i Tehran yaterwaga n’abigaragambyaga, bagafata abaturage ba Amerika nk’ingwate.

Nyuma y’icyo gihe, ibihugu byombi byakomeje kutavuga rumwe ku bibazo bitandukanye birimo gahunda ya Iran yo guteza imbere ingufu za nucléaire, ibihano by’ubukungu byafatiwe Tehran ndetse n’uruhare rw’iki gihugu mu bibazo by’umutekano byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Mu mwaka wa 2026, ubushyamirane bwarushijeho gufata indi ntera nyuma y’ibitero byagabwe hagati y’impande zombi, bituma amakimbirane ahinduka intambara yeruye.

Nubwo hakomeje ibiganiro bigamije gushaka amahoro binyuze muri dipolomasi, impuguke zikomeje kugaragaza impungenge ko iyi ntambara ishobora gukomeza gukaza umurego, ikagira ingaruka ku mutekano w’akarere ndetse no ku bukungu bw’isi muri rusange.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.