Umuhanzi SHEMA Diaby Qusay Wamenyekanye ku izina ru’ibuhanzi nka QD Mapamera cyagwa Mufasa yatangaje ko avugishije ukuri abona ko Kamikazi Dorcas uririmbana na Ishimwe Vestine indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ari mwiza birenze abinyujije kurukuta rwa Instagram, aho yasangije abamukurikira ifoto ye akandikaho amagambo y’icyongereza agira ati :”Bro let's be for real this girl is beautiful “.
Aya magambo aje nyuma y'igihe gito ateye indi ntambwe ikomeye mu rukundo rwe, aho yambitse impeta umukunzi we, agaragaza ko yiteguye kuzamubera umugore no kubakana na we.
Mu butumwa yaherekesheje amafoto yabo, QD Mufasa yavuze ko atabonye urukundo gusa, ahubwo yabonye umuntu abona nk'urugo rwe. Yanasezeranyije umukunzi we ko azakomeza kumwereka urukundo buri munsi kandi ko yifuza kuzabana na we ubuzima bwe bwose.
QD ni umuhanzi w'umunyarwanda uririmba injyana ya afrobeat wavutse kuwa 4/ugushyingo/2004, avukira i Musanze, avukana na abana batatu aho yari afite inzozi zo gukina umupira w'amaguru.
Abakunzi b'uyu muhanzi batandukanye bakomeje kumwifuriza ishya n'ihirwe muri urwo rugendo rushya rw'urukundo.
QD Mufasa ni umwe mu bahanzi bazwi mu muziki nyarwanda binyuze mu ndirimbo zirimo "Teta", "Bujumbura" na "Apana" yakoranye na Zeo Trap. Mu minsi yashize.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.