LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 09:09 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 09:09 AM
LIVE

Rayon Sport yatangiye CECAFA itsinda KVZ FC yo muri Zanzibar ibitego 2-0

Rayon Sport yatangiye CECAFA itsinda KVZ FC yo muri Zanzibar ibitego 2-0

Rayon Sports yatangiye neza urugendo rwayo mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026, nyuma yo gutsinda KVZ FC yo muri Zanzibar ibitego 2-0 mu mukino wa mbere w'Itsinda C wabereye kuri Stade Amahoro. Intsinzi y'iyi kipe y'i Kigali yayihesheje amanota atatu y'ingenzi mu rugamba rwo gushaka itike y'icyiciro gikurikira cya kimwe cya kabiri cy'irangiza. 

Nyuma y'igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, Rayon Sports yagarukanye mu gice cya kabiri imbaraga nyinshi. Herman Junior Kameni yafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere cyabonetse kuri Penaliti yakorewe kuri Elie Tatoo, mbere y'uko Daniel Muhoza ashimangira intsinzi atsinda icya kabiri, ibintu byashimishije cyane abafana ba Gikundiro bari bitabiriye ku bwinshi uyu mukino. 

Muri iri tsinda, Al Hilal SC yo muri Sudani na yo yatangiye neza itsinda Tusker FC yo muri Kenya ibitego 2-0, bituma ihita inganya amanota na Rayon Sports ku mwanya wa mbere w'agateganyo mu Itsinda C. Ibi bituma imikino iri imbere izaba ifite ishyaka rikomeye kuko buri kipe izaba ihatanira gukomeza mu kindi cyiciro cy'iri rushanwa rihuza amakipe akomeye yo muri Afurika y'Iburasirazuba n'iyo Hagati.

Iyi ntsinzi ije nyuma yo gutsindwa kwa APR FC kwatumye iyi kipe itangira kwibazwaho cyane, cyane ko yari yitezweho kwitwara neza haba mu marushanwa yo mu Rwanda no ku rwego rwa Afurika, nyuma yo gushora amafaranga menshi mu kugura abakinnyi bashya mu isoko ry'igura n'igurisha.

APR FC isabwa kwisubiraho no kwiyunga n'abafana bayo mu mukino wayo wa kabiri wo mu Itsinda A, uzayihuza na Garde Républicaine FC yo muri Djibouti ku wa Mbere, tariki ya 27 Nyakanga, kuri Sitade Kigali Pelé.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.