LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:11 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:11 AM
LIVE

Tyla yashyizwe mu majwi yo kwigana Ayra Starr nyuma yo gusohora indirimbo nshya

Tyla yashyizwe mu majwi yo kwigana Ayra Starr nyuma yo gusohora indirimbo nshya

Umuhanzikazi w'Umunya-Afurika y'Epfo Tyla ari kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bakunzi b'umuziki bamunenga bavuga ko indirimbo ye nshya ifite byinshi ihuriyeho n'iya Ayra Starr wo muri Nigeria.

Ibi byatangiye gukwirakwira nyuma y'uko Tyla ashyize hanze Album ye nshya yise A Pop, iriho indirimbo yitwa 'That Girl'. Bamwe mu bayumvise bavuga ko uburyo ayiririmbyemo, injyana ndetse n'izina ryayo bifite isano ikomeye n'indirimbo 'Who's Dat Girl' ya Ayra Starr yakoranye n'umuhanzi Rema.

Abahanga mu by'umuziki bavuga ko nubwo abahanzi bashobora gukoresha amagambo cyangwa insanganyamatsiko bisa, buri wese aba agomba kugerageza kugaragaza umwihariko we kugira ngo yirinde gushinjwa kwigana abandi. Hari kandi abafana ba Tyla bavuga ko ibyo ari uguhuza ibintu bidafite ishingiro, bagasobanura ko umuziki wa Amapiano na Afrobeats usanzwe ugira uburyo bwo kuririmba busa rimwe na rimwe.

Album A Pop* yasohotse ku wa 24 Nyakanga 2026, ariko imibare yayo ya mbere ku rubuga rwa Spotify ntiyanyuze benshi bari bayitezeho umusaruro munini. Mu masaha 24 ya mbere, indirimbo 14 ziyigize zumviswe inshuro zigera kuri miliyoni 4.8, ibintu bamwe bafashe nk'ibiri munsi y'ibyari byitezwe ku rwego rw'uyu muhanzikazi.

Nubwo impaka zikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga, Tyla cyangwa Ayra Starr nta n'umwe uragira icyo atangaza ku birego byo gushishurana. Abakunzi b'umuziki bakomeje gutegereza niba hari icyo aba bahanzi bazavuga, mu gihe abandi bakomeje kugereranya izi ndirimbo kugira ngo barebe niba koko zifitanye isano cyangwa niba ari impanuka isanzwe ibaho mu ruganda rw'umuziki.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.