UR Huye yihariye ibihembo mu marushanwa y’imbyino n’ubusizi mu Amajyepfo

UR Huye yihariye ibihembo mu marushanwa y’imbyino n’ubusizi mu Amajyepfo

‎Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Gashyantare 2026 muri ‘Auditorium’ ya Kaminuza, byitabirwa n’abarimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah; Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange ndetse n’Umuyobozi wa UR Huye, Dr. Mulefu Alphonse.

‎Aya marushanwa yabaga ku nshuro ya kabiri, yari afite insanganyamatsiko igira iti “Ubuhanzi, inkingi y’ubukungu burambye”, yahurije hamwe Kaminuza y’u Rwanda (UR Huye), Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi Ngiro rya Huye (RP/IPRC Huye), Kaminuza ya Gitwe ndetse na Institut Catholique de Kabgayi (ICK).

‎Mu cyiciro cy’Imbyino Gakondo cyari gitegerejwe na benshi, Itorero Indangamuco rya UR Huye ryahize ayandi matorero ryegukana umwanya wa mbere na sheki ya Miliyoni 1.5 Frw.

‎Ku mwanya wa kabiri haje Itorero Inganji z’Umuco rya ICK Kabgayi ryahawe Miliyoni 1 Frw, naho Itorero Inkubito z’Icyeza rya RP Huye riza ku mwanya wa gatatu.

‎Mu cyiciro cy’Ubusizi naho, UR Huye yaje ku isonga, aho umusizi Iradukunda Oscar yahize bagenzi be yegukana umwanya wa mbere na Miliyoni 1 Frw. Yakurikiwe na Uwurukundo Ange wo muri Kaminuza ya Gitwe, wegukanye ibihumbi 500 Frw.

‎Mu ijambo rye, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yavuze ko uyu mwaka igihembo nyamukuru cyongerewe kiva kuri Miliyoni 5 (zahawe Inyamibwa umwaka ushize) kikagera kuri Miliyoni 7 Frw.

‎Minisitiri Utumatwishima yijeje abatsinze ku rwego rw’Intara ko amafaranga batsindiye bazayahabwa mbere y’igihe kugira ngo babone ubushobozi bwo kunoza imyiteguro.

‎Yagize ati “Aya mafaranga mwatsindiye tuzayabaha mbere kugira ngo mubone uko mwitegura neza, muzaze ku rwego rw’igihugu mumeze neza, musharamye.”

‎Uyu muyobozi kandi yaboneyeho no kwibutsa abahanzi ko impano idafite ikinyabupfura itarenga umutaru, abasaba kwirinda ibiyobyabwenge.

‎Yagize ati “Ntabwo ubuhanzi butandukana n’ikinyabupfura… Iyo ugize Imana ukabona impano, ikizashyigikira impano yawe ni ikinyabupfura… Iyo ufashe impano ukayongeraho ibiyobyabwenge, impano yawe igupfira ubusa, abantu bari bakugiriye icyizere bakakigutakariza.”

‎‎Yanahishuye gahunda nshya Minisiteri iteganya yo gushyiraho amashuri yo mu biruhuko (Summer Schools) agamije gutyaza impano z’urubyiruko mu ndimi no mu muco, aho kaminuza zizajya zifasha mu gutanga amacumbi n’aho kwigira.

‎Yagize ati “Turi gutekereza ko tugiye gukorana nka Minisiteri… tugapanga ‘a Summer School’. Igihe hano hatarimo abanyeshuri muri kaminuza [mu biruhuko]… twakwigishamo kuba intyoza [proficiency] mu ndimi, ariko tukananoza Ikinyarwanda nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabidusabye.”

‎Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimye Minisiteri yahisemo Huye nk’ahantu ho gutangiriza aya marushanwa, ashimangira ko ibikorwa nk’ibi ari inkingi y’ubukungu kandi bikwiye guhera hasi mu mashami.

‎Yagize ati “Byongeye gutuma dukunda umuco wacu, tubona uburyo ukize, ndetse uyu munsi banatweretse uburyo ushobora kuba wadufasha kubaka ubukungu burambye bw’igihugu cyacu… Tunabashimire [Minisiteri] ko mwemeye ko bibera mu Karere ka Huye, igicumbi cy’uburezi n’umuco.”

‎Iradukunda Oscar wabaye uwa mbere mu busizi, yavuze ko igihembo abonye kigiye kumufasha gushyira mu bikorwa imishinga yari yaradindijwe n’amikoro.

‎Yagize ati “Iyi mpano dufite cyangwa se impano urubyiruko rugiye rufite, akenshi ntabwo tubasha kuyishyira mu bikorwa bitewe n’ikibazo cy’ubushobozi. Ari na yo mpamvu ndi gushimira Minisiteri, ko noneho ubu ngubu ubushobozi butangiye kuboneka.”

‎Keza Vanessa, umubyinnyi w’Itorero Indangamuco, yashishikarije urubyiruko gutinyuka.

‎Yagize ati “Urubyiruko rw’iki gihe cyangwa Gen Z, dufite intero yo kuvuga ngo ‘koresha icyo ufite kugira ngo ubone icyo ushaka’. Nta kintu nigeze nifuza ngo nkibure kuko nzi ko mbyina.”

‎Umutoza w’Itorero Indangamuco, Seruri Emmanuel, yavuze ko ibanga ry’intsinzi ari imyiteguro ihagij. Yavuze ko we n’itorero atoza bahigiye kuzegukana igikombe ku rwego rw’Igihugu nyuma yo kuba aba kabiri umwaka ushize.

‎Aya marushanwa si ubwa mbere abaye. Ubwo yabaga ku nshuro ya mbere umwaka ushize, amatorero ya Kaminuza y’u Rwanda yari yihariye imyanya y’imbere, yegukana miliyoni 10 Frw.

‎‎Itorero Inyamibwa rya UR Nyarugenge ni ryo ryegukanye umwanya wa mbere rihembwa miliyoni 5 Frw, rikurikirwa n’Itorero Indangamuco rya UR Huye ryahawe miliyoni 3 Frw, naho Uruyange rya UR Busogo riza ku mwanya wa gatatu rihabwa miliyoni 2 Frw.

‎Kuba Indangamuco yongeye kwisanga imbere, ndetse n’umwaka ushize wa 2025 hakaba haratsinze Kayumba Junior Joseph (UR Nyarugenge) nk’Intore yahize izindi, bishimangira ko Kaminuza y’u Rwanda ikomeje kuba ikirango cy’umuco mu mashuri makuru.

Video Player
 
 
00:00
 
00:35
 
 

‎Abatsinze kuri uru rwego rw’Intara y’Amajyepfo babonye itike yo guhagararira iyi Ntara mu marushanwa yo ku rwego rw’Igihugu ateganyijwe muri Werurwe i Kigali, aho bazahatanira igihembo nyamukuru cya Miliyoni 7 Frw.

ISHIMWE Yarakoze Seth Kefa/ The Kaminuza Star 

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.