Aya mmahugurwa yasojwe kuri uyu wa Gatanu, yamaze iminsi irindwi yitabiriwe n’abanyeshuri bafite impano zitandukanye mu buhanzi, aho batojwe uburyo bwo guteza imbere impano zabo no gukora kinyamwuga mu nzego zirimo umuziki, ikinamico, urwenya, gushushanya, gukora animasiyo, imideri ndetse no gukora filime.
Bamwe mu banyeshuri bagaragaje impano zabo mu gikorwa cyo gusoza aya mahugurwa bavuga ko ubumenyi bungutse buzabafasha kunoza ibikorwa byabo by’ubuhanzi no kubikora kinyamwuga.
Mushobozi Jonathan, uzwi nka King Jonathan, ukora urwenya ndetse n’umuziki, yavuze ko aya mahugurwa yamufashije kumenya neza uko indirimbo itegurwa n’uko igomba kubakwa mu buryo bwumvikana kandi bufite intego.
Yagize ati: “Mbere nakoraga umuziki uko niboneye, ariko aya mahugurwa yanyeretse ko indirimbo igira imiterere igomba gukurikiza, harimo verse na chorus. Ubu numva nzahindura byinshi mu buryo nakoragamo umuziki.”
Muyoboke Patrick, uzwi ku izina rya Mando, na we ukorera umuziki muri kaminuza, yavuze ko amahugurwa yitabiriye yamubereye umusingi w’iterambere mu mwuga w’ubuhanzi.
Ati: “Iki cyumweru twamaze twigishwa ni amahirwe akomeye kuri njye. Ubumenyi twahawe buzadufasha guteza imbere impano zacu no kuzibyaza umusaruro.”
Teta Samantha, umwe mu bakinnyi b’ikinamico n’urwenya muri kaminuza, yavuze ko aya mahugurwa yamuhuje n’abandi banyempano kandi akamufasha kunguka ubumenyi bushya mu bijyanye no gutegura neza ibikorwa by’ubuhanzi.
Yagize ati: “Nungukiye byinshi muri aya mahugurwa. Yatumye menya neza uko umuntu ategura ibikorwa bye kandi akabikora afite intego, kuko ubuhanzi bushobora kuba umwuga wahindura ubuzima.”
Murenzi Janvier, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse no mu Ishuri ry’Ubuhanzi rya Nyundo, akaba n’umuyobozi w’agateganyo w’iki kigo, yavuze ko gahunda yo kongera kubyutsa ikigo cy’Ubuhanzi muri kaminuza yatangijwe bitewe n’ubushake bw’abanyeshuri n’ubuyobozi.
Yagize ati: “Icyiciro cya mbere twahuguye abantu bake ariko ni intangiriro nziza. Intego ni uko aya mahugurwa azakomeza, tukigisha n’abandi banyeshuri benshi bafite impano. Icyo dusaba abo twahuguye ni ukugaragaza ubunyamwuga, ubushake n’impano zabo.”
Janvier Murenzi, yongeyeho ko Ibikorwa by’ingenzi byacyo bizaba ari uguhugura, guhuza abanyeshuri n’isoko, kubatiza ibikoresho n’aho gukorera no kubaherekeza mu mishinga yabo.
Umunyarwenya Ndaruhutse Fally Merci, yasabye abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda gutinyuka bakabyaza umusaruro amahirwe bazaniwe n’Ikigo cy’Ubuhanzi n’Ubugeni cyongeye gufungurwa muri iyi Kaminuza avuga ko impano zikoreshejwe neza zishobora gutunga umuntu.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abanyeshuri bafite impano mu nzego zitandukanye zirimo abaririmbyi bakorana n’amatsinda acuranga umuziki wa live band, abakina ikinamico, abiga graphic design, animation, gushushanya, abakora imideri, abakora filime, abanyarwenya ndetse n’ababyina imbyino gakondo.
Ikigo cy’Ubuhanzi cya Kaminuza y’u Rwanda (UCA) cyashinzwe bwa mbere mu mwaka wa 1999 mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) ku izina rya University Centre of Arts and Drama (UCAD). Mu myaka yakurikiyeho cyabaye urubuga rukomeye rwo guteza imbere ubuhanzi mu mujyi wa Huye no mu gihugu muri rusange, kikaba cyarafashije abahanzi benshi bagiye bagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’umuco n’ubuhanzi mu Rwanda.
Icyakora ibikorwa by’iki kigo byaje guhagarara mu mwaka wa 2013 nyuma y’uko Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ihindutse Kaminuza y’u Rwanda. Kongera gutangiza iki kigo muri iki gihe bikaba biteganyijwe ko bizafasha abanyeshuri kugaragaza impano zabo, kubyaza umusaruro ibitekerezo byabo by’ubuhanzi no kugira uruhare mu iterambere ry’umuco n’ubuhanzi mu gihugu.
NDAGIJIMANA Gilbert/TheKaminuzaStar
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.