LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:11 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:11 AM
LIVE

Mbere yo kwamamara mu muziki, Chiboo yari afite inzozi zo kuba umusirikare

Mbere yo kwamamara mu muziki, Chiboo yari afite inzozi zo kuba umusirikare

Umuhanzi nyarwanda Chiboo yatangaje ko mbere yo gutangira urugendo rwe mu muziki yari afite inzozi zo kuzaba umusirikare, ndetse ko umuziki utigeze uba umuhamagaro we wa mbere. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE Kulture, aho yasobanuye ko kuva akiri muto yakuze yifuza kuzinjira mu gisirikare no gukorera igihugu muri uwo mwuga.

Chiboo yavuze ko atigeze atekereza ko azavamo umuhanzi, ahubwo yumvaga ubuzima bwe buzashingira ku kazi ka gisirikare. Yagize ati: "Inzozi zanjye ntabwo zari umuziki, numvaga nzaba umusirikare." Icyakora, nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, amahirwe yo kwinjira mu muziki yaraje aramubona, bituma ahindura icyerekezo cy'ubuzima bwe ndetse areka gukomeza inzira yo kwinjira mu gisirikare.

Uyu munsi, Chiboo abarirwa mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda. Indirimbo ze zakunzwe n'abatari bake zirimo "KALE" imaze kurebwa kuri YouTube inshuro zirenga miliyoni eshanu, "OKIPE" ifite miliyoni 3.2, "Mbali" imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 3.1, ndetse na "VAZI" imaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni 2.4.

Akomeje gukora umuziki ugezweho kandi ukunzwe n'urubyiruko, aho aheruka gushyira hanze indirimbo yise "No Puedo" muri Nyakanga 2026. urugendo  rwe  rugaragaza ko rimwe na rimwe ubuzima bushobora guhindura inzozi umuntu yari afite, akabona indi nzira imugeza ku ntsinzi n'ubwamamare.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.