LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:53 AM
LIVE
Radio Salus FM 97.0 - Amakuru Mashya \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n \n
LIVE
97.0 FM
Aug 13, 2026 07:53 AM
LIVE

Tiwa Savage yifurije umuhungu we isabukuru y'amavuko, agaragaza urukundo rudasanzwe amukunda

Tiwa Savage yifurije umuhungu we isabukuru y'amavuko, agaragaza urukundo rudasanzwe amukunda

Umuhanzikazi w'icyamamare wo muri Nigeria, Tiwa Savage, yifurije umuhungu we Jamil Balogun isabukuru nziza y'amavuko ku myaka 11 amaze avutse, anyujije ubutumwa burebure bwuzuyemo urukundo ndetse n'amasomo yakuye ku kuba umubyeyi.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Tiwa Savage yavuze ko kuba yarabaye umubyeyi byamwigishije byinshi ku rukundo Imana ikunda abantu. Yagaragaje ko uburyo yitaho umuhungu we, akamurinda, akamwizera, akamubabarira ndetse akamwishimira buri ntambwe atera, byatumye arushaho gusobanukirwa urukundo Imana ifitiye abana bayo.

Yagize ati, "Niba njye ndi umuntu usanzwe nshobora gukunda umuhungu wanjye kuri uru rwego, ni gute Imana itunganye itadukunda birenze ibyo twatekereza?" Yongeyeho ko buri gusomana, buri sengesho n'igitambo akorera umuhungu we ari agace gato cyane k'uko Imana ikunda abantu bayo.

Uyu muhanzikazi yavuze ko Jamil ari umugisha ukomeye yabonye mu buzima bwe ndetse ko gukomeza kumubona akura ari kimwe mu bintu bimushimisha kurusha ibindi. Yamwifurije gukomeza gukura afite ubuzima bwiza, amahoro n'imigisha myinshi.

Abafana ba Tiwa Savage n'ibyamamare bitandukanye na bo bifatanyije na we kwifuriza Jamil isabukuru nziza, bamwifuriza ejo hazaza heza. 

Ubutumwa bwa Tiwa Savage bwashimwe na benshi, bavuga ko bugaragaza urukundo rwa kibyeyi ndetse bukaba bunibutsa abantu ko umubyeyi ntacyo atakorera umwana we.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.