Umuhanzi uri kuzamuka neza mu muziki nyarwanda, Irakoze Freddy, uzwi ku izina rya Chiboo, yahishuye ko indirimbo ye "Kale" yahuye n'abayinenze benshi mbere y'uko isohoka, nyamara ikaza kuba ari yo rufunguzo rumwinjiza mu muziki ndetse ikanamumenyekanisha.
Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Nsengiyumva Emmy wa IGIHE, Chiboo yavuze ko abantu benshi yabanzaga kumvisha iyi ndirimbo bamucaga intege, bamubwira ko idashobora gukundwa ndetse ko ishobora no kumuhombya.
Yagize ati: "Nari mfite indirimbo ebyiri, ari zo 'Kale' na 'No Puedo'. Icyo gihe nari narangije gukora 'Kale'. Nayumvishaga inshuti n'abantu bo hafi yanjye, bakambwira ko nta kintu kirimo kandi ko ngiye guhomba."
Nubwo yahuye n'ibitekerezo byinshi bimuca intege, Chiboo yafashe umwanzuro wo kuyikorera amashusho no kuyisohora. Nyuma yo kujya hanze, "Kale" yakunzwe ku rwego rwo hejuru, irarebwa cyane ndetse iba indirimbo yamuhesheje izina n'igikundiro mu bakunzi b'umuziki.
Chiboo yanavuze ko iyi ndirimbo yatumye amenyana n'umwe mu baherwe bo mu Rwanda, wari wayikundiye nyuma yo kuyumvana abakobwa be bayikunda. Uwo muherwe yamutumiriye iwe, barasangira, anamwemerera kumufasha gutunganya amashusho y'indirimbo yakurikiyeho, "No Puedo."
Uyu muhanzi amaze imyaka ibiri akora umuziki. Avuga ko yawutangiye awushishikarijwe n'inshuti ye Chris Hat, ndetse ko mu ntangiriro yakoze indirimbo nyinshi zirimo izo yaje gusiba.
Mu bihangano bye harimo "Abatwin," "Mbali," "Okipe," "Vazi," "Kale," "No Puedo," na "Gumaha" yakoranye na Comfy.
Kuri ubu, Chiboo abarirwa mu bahanzi bakiri bato bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, aho benshi bemeza ko "Kale" ari yo ndirimbo yahinduye amateka ye, nubwo mbere y'uko isohoka hari abamubwiraga ko nta cyo izageraho.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.