Itsinda ry'abahanzikazi Vestine na Dorcas ryongeye kwigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki wa Gospel nyuma y'igihe ritari gusohora ibihangano bishya, bitewe n'ibijyanye no kurangiza amasezerano ryari rifitanye na MIE Music.
Aba bahanzikazi, bagizwe na Ishimwe Vestine na Dorcas Kamikazi, bongeye kugaragara bafite imbaraga nshya mu rugendo rwabo rwa muzika, binyuze mu guteguza indirimbo yabo nshya bise "Itabaza", iri mu bihangano bya mbere basohoye nyuma yo gutangira gukora umuziki ku giti cyabo.
Ku wa 13 Kanama 2026, banyujije kuri Instagram amashusho magufi agaragaza bimwe mu bizaba biri muri iyi ndirimbo, ibintu byahise bikurura abafana benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Mu gihe kitarenze amasaha 24, ayo mashusho yari amaze kurebwa no gukoreshwa n'abarenga ibihumbi 800 ku mbuga zirimo TikTok, Instagram, Facebook na YouTube, bigaragaza ko iri tsinda rigifite igikundiro gikomeye ndetse n'abakunzi baryo bakomeje kurikurikira.
Amajwi y'indirimbo "Itabaza" yamaze gushyirwa ku mbuga zicururizwaho umuziki zirimo Audiomack, aho mu munsi umwe gusa yari amaze kumvwa n'abarenga ibihumbi 150, ibintu bikomeje kugaragaza uburyo iyi ndirimbo yakiriwe neza.
Amashusho yayo ateganyijwe kujya hanze muri iki cyumweru, mu gihe abakunzi b'iri tsinda bakomeje kuyitegerezanya amatsiko menshi.
Indirimbo "Itabaza" ibaye igihangano cya mbere gikomeye Vestine na Dorcas basohoye nyuma yo gutandukana na MIE Music, ikaba inatanga icyizere ko urugendo rwabo nk'abahanzi bigenga rugiye gutangira neza. Ibimenyetso bya mbere bigaragaza ko igikundiro cyabo kitigeze kigabanuka, ahubwo ko abakunzi babo bakomeje kubashyigikira nk'uko byahoze.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.