Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje kwaguka no kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga, impaka ku bahanzi bazayobora igisekuru gikurikiraho zikomeje gufata intera. Mu mazina akunze kugarukwaho cyane harimo Chris Eazy na Davis D, bakomeje kwerekana ko bafite ubushobozi bwo kuba bamwe mu bayobozi b'umuziki nyarwanda mu myaka iri imbere.
Chris Eazy, amazina ye nyakuri akaba Rukundo Christian, ni umwe mu bahanzi bageze ku ntsinzi mu gihe gito. Nyuma yo kuva mu njyana ya Hip Hop akinjira muri Afrobeat na R&B afashijwe n'umujyanama we Junior Giti, ibikorwa bye byakomeje kwakirwa neza. Indirimbo ze zagiye zirebwa n'abarenga miliyoni kuri YouTube, ibintu byamugize umwe mu bahanzi bafite abakunzi benshi mu gihugu.
Muri uyu mwaka, Chris Eazy yasohoye indirimbo zirimo "Chocolate" na "My Mind" yakoranye na Utah Nice, zakomeje kwigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki no gukora neza ku mbuga zicururizwaho umuziki.
Ku rundi ruhande, Davis D (Icyishaka David) na we akomeje gushimangira izina rye nk'umwe mu bahanzi bafite ubunararibonye n'ubushobozi bwo guhanga indirimbo zikundwa cyane. Uretse kuba azwiho gukora amashusho y'indirimbo ari ku rwego rwo hejuru, akunze no gukora indirimbo zikundwa n'urubyiruko ndetse n'abakunzi b'umuziki muri rusange.
Mu 2026, Davis D yasohoye indirimbo zirimo "Turarenze" yakoranye na Ish Kevin, "Danse", ndetse n'indi aherutse gukorana na Ayra Starr, zakomeje kumwongerera igikundiro.
Aba bahanzi bombi bongeye kugaragaza ubuhanga bwabo mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, aho bitwaye neza ku rubyiniro, by'umwihariko mu gitaramo cyabereye i Karongi, bakakirwa n'imbaga y'abafana mu buryo budasanzwe.
Nubwo bamwe mu bakunzi b'umuziki batangiye kubagereranya na Bruce Melodie na The Ben, bamwe mu bahanzi bamaze imyaka myinshi bayoboye umuziki nyarwanda, icyo kibazo kiracyari impaka. Guhagarara ku rwego rw'abo bahanzi bisaba gukomeza gukora ibihangano bihoraho, kwitwara neza ku rubyiniro no gukomeza kugira uruhare ku isoko ry'umuziki mu Rwanda no hanze yarwo.
Icyakora, ibikorwa Chris Eazy na Davis D bakomeje gukora bigaragaza ko bari mu bahanzi bafite amahirwe menshi yo gukomeza kuyobora umuziki nyarwanda mu gihe kiri imbere, nubwo igihe ari cyo kizagaragaza niba bazagera ku rwego rwa Bruce Melodie na The Ben cyangwa bakaziyubakira umurage wabo bwite.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.