Abahanzi nyarwanda bakajije umurego mu guteguza ibihangano bishya - Radio Salus FM 97.0

Abahanzi nyarwanda bakajije umurego mu guteguza ibihangano bishya

Abahanzi nyarwanda bakajije umurego mu guteguza ibihangano bishya

Mu gihe uruganda rw'umuziki nyarwanda rukomeje gutera imbere no gukurura ishoramari, abahanzi batandukanye bakomeje kongera imbaraga mu guteguza ibihangano bishya, ibintu bigaragaza ihangana rikomeye rigamije kuguma ku isonga no guhaza abakunzi b'umuziki.

Mu bihe by'impeshyi, aho ibikorwa by'imyidagaduro biba ari byinshi ninabwo hategurwa ibitaramo byinshi aho usanga buri muhanzi ashaka kwigaragaza no kugeza ku bafana ibihangano bishya bifite umwimerere.

Umuraperi Run Up, uherutse gusohora indirimbo "Que Paso" yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki, yamaze gutangaza ko ari gutegura indi ndirimbo yise "Malembe", yakoranye na Element Eleéeh. Amashusho n'ibice by'iyo ndirimbo byamaze gusangizwa abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga, bikaba byaratumye benshi bayitegerezanya amatsiko.

Nyuma y'aho, umuhanzi Shaffy, usanzwe ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na we yahise atangaza ko ari mu myiteguro yo gusohora indirimbo nshya yitwa "Ninde", na yo yakoranye na Element Eleéeh, umwe mu batunganya umuziki n'abahanzi bafite izina rikomeye muri iki gihe.

Uretse aba, Chris Eazy na we aherutse gutangaza ko indirimbo ye yakoranye na King James, yitwa "Wakanaka", iri mu rwego rwa nyuma rwo gutunganywa mbere yo kujya hanze. Ni indirimbo itegerejwe cyane bitewe n'uko yahuriyemo abahanzi babiri bafite abakunzi benshi.

Ku rundi ruhande, Juno Kizigenza na we yamenyesheje abakunzi be ko kuri uyu wa Gatanu azashyira hanze indirimbo nshya yise "Ntaribi", ashimangira ko ari umwe mu mishinga amaze igihe ategurira abafana be.

Abakurikiranira hafi imyidagaduro bavuga ko uku guhatana mu buryo bwiza hagati y'abahanzi kuzakomeza kuzamura ireme ry'umuziki nyarwanda no kuwufasha gukomeza guhatanira umwanya ku rwego rw'akarere no ku ruhando mpuzamahanga, mu gihe abafana na bo bakomeje kungukira ku bihangano byinshi kandi bifite ubuziranenge.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.