Kagarara akomeje gushimira Imana nyuma yo guhindurirwa ubuzima na Ashton Hall - Radio Salus FM 97.0

Kagarara akomeje gushimira Imana nyuma yo guhindurirwa ubuzima na Ashton Hall

Kagarara akomeje gushimira Imana nyuma yo guhindurirwa ubuzima na Ashton Hall

Umunyarwenya ku mbuga nkoranyambaga, Uwizeye Enock, wamamaye nka Ashton Small01 (Kagarara), yavuze ko agikomeje gutangazwa n'uko ubuzima bwe bwahindutse mu gihe gito nyuma yo guhura n'umunyamerika Ashton Hall, wagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Kagarara yagaragaje amarangamutima y'ishimwe, avuga ko ibyo ari kunyuramo abifata nk'umugisha ukomeye yahawe n'Imana.

Mu butumwa bwe, yagarutse ku rugendo ari kugirana na Ashton Hall na Indian Ashton Hall, bakomeje kuzengurukana ibihugu bitandukanye bya Afurika.

Yagize ati: "Mu mezi make ashize nakoraga amashusho (content) nta kindi mfite uretse icyizere gusa. Uyu munsi, abantu hirya no hino ku Isi bamenye izina ryanjye nka Ashton Small01."

Yakomeje avuga ko uru rugendo rwamwigishije isomo rikomeye ku buzima.

Ati: "Uru rugendo rwanyigishije ikintu kimwe: Inkomoko yawe ntisobanura ahazaza hawe. Amahirwe amwe ashobora guhindura ubuzima bwawe. Umuntu umwe ukwizeramo ashobora guhindura isi yawe ikaba nshya."

Kagarara yanashimiye abantu bose bamubaye hafi kuva agitangira urugendo rwe rwo gukora amashusho asekeje, avuga ko atazigera yibagirwa abamugiriye icyizere mbere y'uko amenyekana.

Yagize ati: "Murakoze buri wese wanyizeye mbere y'uko Isi ibikora, ndetse n'abakomeje kunyizera kugeza ubu. Sinzabyita ibintu bisanzwe, kandi urugendo rwanjye ruracyakomeje."

Ashton Small01 yamenyekanye cyane nyuma yo kwigana amashusho n'imyitozo ngororangingo ya Ashton Hall, ibintu byaje gutuma bahura imbonankubone. Mu ruzinduko Ashton Hall ari kugirira mu Rwanda, yahaye Kagarara impano y'imodoka ndetse n'amafaranga arenga miliyoni zirindwi z'Amafaranga y'u Rwanda, mu rwego rwo kumushimira no kumushyigikira mu rugendo rwe.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.