Mushiki wa Diamond Platnumz, Esma Platnumz, yahakanye amakuru amaze igihe akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko musaza we yaba afite abana umunani, ashimangira ko ayo makuru adafite ishingiro.
Mu kiganiro yagiranye na Wasafi FM mu rwego rwo kwamamaza ibirori bya "Mama Dangote Night", Esma yavuze ko musaza we, Nasibu Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz, afite abana batatu gusa.
Yagize ati: "Nasibu, musaza wanjye, afite abana batatu gusa."
Aya magambo aje mu gihe hakomeje gukwirakwira amakuru atandukanye ku buzima bwite bw'uyu muhanzi, aho bamwe bavuga ko yaba afite abana benshi yabyaranye n'abagore batandukanye.
Icyakora, amakuru amaze igihe atangazwa n'itangazamakuru agaragaza ko Diamond yemera kandi akita ku bana benshi bazwi ku mugaragaro, barimo Tiffah na Prince Nillan yabyaranye na Zari Hassan, Abdul Naseeb yabyaranye na Hamisa Mobetto, Naseeb Junior yabyaranye na Tanasha Donna, ndetse na Daylan Abdul Naseeb yabyaranye na Lulu Diva.
Mu minsi ishize kandi, hacicikanye amakuru yavugaga ko umukunzi we Zuchu yaba atwite, gusa ayo makuru yaje guhakanywa n'uyu muhanzikazi.
Diamond Platnumz yakunze kugaragaza ko yifuza kugira umuryango mugari, ariko kugeza ubu nta yandi makuru yemejwe n'uyu muhanzi ku bijyanye n'umubare w'abana be uretse ibyo we cyangwa abo mu muryango we batangaje.
Grace TUYISHIMIRE / Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.