Bruce Melodie yigaruriye abafana b'i Karongi mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 - Radio Salus FM 97.0

Bruce Melodie yigaruriye abafana b'i Karongi mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026

Bruce Melodie yigaruriye abafana b'i Karongi mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026

Umuhanzi Itahiwacu Bruce, wamamaye ku izina rya Bruce Melodie, yahawe ikaze rikomeye n'imbaga y'abafana ubwo yageraga ku rubyiniro rw'igitaramo cya kane cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye ku kibuga cya Mbonwa mu Karere ka Karongi.

Byafashe iminota mike kugira ngo yinjire ku rubyiniro, mbere y'uko itsinda rye ry'ababyinnyi ribanza gususurutsa abari bitabiriye icyo gitaramo.

Bruce Melodie yahise atangira kuririmba indirimbo ye "Selebula", ibintu byakurikiwe n'ibyishimo byinshi, abafana baririmba, babyina banamwereka urukundo rudasanzwe. Yakurikijeho izindi ndirimbo zakunzwe zirimo Saa Moya, Beauty on Fire, Katerina na Iyo Foto, bituma ikibuga cyose gisendera ibyishimo.

Iki gitaramo cyitabiriwe n'abaturage benshi baturutse muri Karongi no mu turere duturanye, cyaranzwe n'ubwitabire budasanzwe ndetse n'umutekano usesuye. Mbere ya Bruce Melodie, abandi bahanzi barimo Davis D na Nel Ngabo na bo bari basusurukije abitabiriye igitaramo.

Bruce Melodie, wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu 2018, yagaragaje ubunararibonye bwe ku rubyiniro ndetse yongera kwemeza impamvu akomeje kuba umwe mu bahanzi bafite abafana benshi mu Rwanda. 

Igitaramo cya Karongi cyabaye kimwe mu byasize amateka muri gahunda ya MTN Iwacu Muzika Festival 2026.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.